RDC: Abantu 200 bamaze kwandura Ebola, 125 bahitanwa na yo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 13 Ukwakira 2018 saa 06:08
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko abantu 200 bamaze kugaragarwaho icyorezo cya Ebola, muri bo 125 bakaba barahitanwe na cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umuvugizi wa OMS, Tarik Jasarevic, yavuze ko abagera kuri 20 batanga serivisi z’ubuzima bari mu bamaze kwandura iki cyorezo.

Avuga ko ikibazo cy’umutekano mucye ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa RDC ushobora kuba nyirabayazana yo kwiyongera kw’icyorezo cya Ebola.

Jasarevic yavuze ko kwiyongera kw’icyorezo cya Ebola mu baturage biterwa nuko batabona amakuru ahagije yabafasha kwirinda igihe umwe muri bo yanduye, ikindi kandi ngo haracyagaragara uruvangitirane rw’ubuvuzi gakondo n’ubuvuzi bwa kizungu ku banduye.

Ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu baturage nacyo ngo giteye inkeke kuko hari abanduye banga kuvurwa.

Ni ku nshuro ya 10 kuva mu 1976 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagaragaye icyorezo cya Ebola, dore ko yagarahaye bwa mbere muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Mangina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza