RDC: Abantu 13 bashimuswe n’abo bikekwa ko ari FDLR

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Kamena 2018 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bwatangaje ko hari abantu 13 bashimuswe, igikorwa bikekwa ko cyakozwe n’inyeshyamba z’umutwe wa FDLR/Rudi.

Ku wa 13 Kamena nibwo aba bantu bashimuswe, umunani muri bo bakaba baratwawe n’inyeshyamba za FDLR/Rudi zibasanze mu mirima yabo mu gace ka Kibingu, gaherereye muri bilometero bitandatu uvuye Kibirizi.

Perezida wa Sosiyete Sivile muri Kibirizi, Dieudonné Nguka, yemereye Radio Okapi ko hari n’abandi bagera kuri batanu bashimuswe, imiryango yabo ikaba ihangayitse cyane.

Ati “Muri batanu harimo umwalimu muri Institut Saint Sauveur. Turi gukomeza gushakisha imiryango y’abandi batatu, turi gusaba kandi ko hakorwa iperereza kuri iri shimuta. Birasa neza n’ibyabereye i Kibingu na Kirima mu cyumweru gishize abandi bantu batatu barashimuswe, babiri gusa nibo barekuwe.”

Nguka avuga ko ari kenshi basabye ko muri aka gace hazanwamo abasirikare ba leta kugira ngo bacungire umutekano abaturage ariko ntibikorwe, hakaba hari impungenge ko nibikomeza bishobora gutuma imvururu hagati y’amoko zongera kubura.

Umutwe wa FDLR/Rudi ukunze kuvugwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu gace ka Kibirizi birimo gushimuta n’ubwicanyi. Umwaka ushize wavuzweho kwica abantu batanu ubaciye imitwe barimo n’umwana w’imyaka 12.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza