RDC: Abantu 12 barasiwe i Kinshasa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Kanama 2017 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko abantu 12 baguye mu mirwano yashyamiranyije inzego z’umutekano n’abantu bitwaje intwaro mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Mu itangazo Pierrot Mwana Mputu yashyize ahagaragara, yavuze ko ubwo bwicanyi bwabereye mu duce dutandukanye tw’umurwa mukuru Kinshasa.

Yagize ati “Ikibabaje ni uko abantu bahasize ubuzima bagera kuri 12 bafashwe n’amasasu, barimo bane mu bagabye igitero kuri sainte Thérèse, babiri ku isoko rya Liberté ku muhanda witiriwe Lumumba, umwe i Matete n’abandi batanu muri Selembao,”

Muri ibyo bikorwa kandi umuyobozi wa polisi ya Selembao yakomeretse bikomeye ku buryo ubuzima bwe buri habi, mu gihe umuyobozi wungirije w’umutwe wa polisi ushinzwe ubutabazi wa Funa we yishwe.

Bikekwa ko ibi bitero byagizwemo uruhare n’umutwe wa Bundu Dia Mayala, aho umuyobozi wawo, Muanda Nsemi, kuwa 26 Kamena ku mbuga nkoranyambaga hashyizwe ubutumwa yatanze kuwa 17 Gicurasi, avuga ko aha nyirantarengwa “abanyarwanda bose bari ku butaka bwa Congo,”

Yagize ati “Bagomba gutaha bagasubira mu gihugu cyabo bitarenze kuwa 7 kanama 2017”. Mu gihe ngo ibyo bitabaye, yari yitegiuye gushyira mu bikorwa utegeko ry’uko “Ijisho rihorwa irindi n’iryinyo rigahorwa irindi,”

Uyu mugabo ntavuga rumwe na perezida Joseph Kabila aho adashira amakenga ubwenegihugu bwe, akamushinja ko ari gushyira mu bikorwa ubukoloni bw’u Rwanda ku banye-congo.

Polisi ya Congo yashyizwe mu mihanda ya Kinshasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza