Kwamamaza

RDC: Abanditsi b’urukiko batorokanye dosiye ifungisha Moïse Katumbi

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 16:31' na Philbert Hagengimana


Nyuma y’icyumweru kimwe hatorotse umucamanza uherutse gukatira Moïse Katumbi igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amadorali, abanditsi babiri b’urukiko (greffiers) rwa Lubumbashi batorokanye iyo dosiye.

Kuri uyu wa Gatatu byagaragaye ko mu gitabo cy’imanza, hakuwemo impapuro ebyiri zari zanditseho umwanzuro w’Urubanza rwa Moïse Katumbi n’icyemezo cy’Urukiko cyo kumufunga imyaka itatu akanatanga ihazabu ya Miliyoni y’amadolari.

Abo banditsi batorotse bakurikira Umucamanza Chantal Ramazani, wahunze amaze gutangaza ko yashyizweho igitutu ngo akatire igifungo Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, ubu akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila.

Nk’uko BBC yabitangaje, abo muri urwo rukiko rw’amahoro rwa Lubumbashi, itoroka ry’abo banditsi ndetse n’iyo dosiye batwaye, bishobora kugira ingaruka mu rwego rwa Politiki, ariko ntibikuraho igihano Moïse Katumbi yari yakatiwe.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo Moïse Katumbi yakatiwe icyo gifungo ndetse n’ihazabu, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kugurisha inzu itari iye.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Jeune Afrique yatangaje ko ibyaha byose bamushinja ari ibihimbano, aho ku byo kwinjiza mu gihugu abacancuro yagize ati “byari amakabyankuru ndetse zari incurano. Batangiye bavuga abacancuro 600, Minisitiri w’Ubutabera avuga 458, nyuma baza kuvuga ko ari abantu 12 gusa.”

Ku by’igifungo cy’imyaka itatu yakatiwe n’ihazabu ya miliyoni y’Amadolari yaciwe, Katumbi yavuze ko iyo nzu yashinjwaga kugurisha, yari iya mukuru we Raphaël Katebe Katoto, wayiguze ubwo uyu (Katumbi) yari afite imyaka 12.

Ati “Iyo nzu irazwi hose muri Katanga, ariko bagiye gushaka Umugereki witwa M. Stoupis […] basabye ko nyamburwaho uburenganzira, murabyibuka? Bemeje ko ari iyo nasahuye mu 1998, berekana impapuro zo mu 2002. Nyamara si nari ndi mu gihugu kuva mu 1997 kugeza mu 2003! Ku bw’ibyo, abamburaniraga babujijwe kundegura.”


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved