Ni nyuma y’uko inzego z’ubuzima zitangaje ko abandi bantu babiri basanzwemo icyorezo cya Ebola, bakiyongera ku bandi batandatu bakirwaye, barimo na babiri kimaze guhitana mu Butembo.
Umuyobozi Mukuru w’Ubuzima mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Dr. Eugène Nzanzu Salita, yavuze ko mu bantu babiri basanzwemo Ebola, umwe yari yarahuye n’undi wamaze kwandura ariko undi babonye akaba ari mushya, kuko bigaragara ko ntaho yigeze ahurira n’abamaze kwandura.
Yavuze ko ibi bisobanuye ko hashobora kuba hari abandi bantu bafite iki cyorezo ariko batazwi n’inzego z’ubuzima, bakaba bari kugikwirakwiza mu buryo budakurikiranywe neza n’inzego z’ubuzima.
Ni ku nshuro ya 12 Ebola iteye muri Butembo kurusha, ubwo iheruka yahamaze imyaka ibiri yose.
Igiteye impungenge ni uko Ebola igaruka mu gace ka Butembo kandi n’ubundi gasanganywe ikindi cyorezo cya Covid-19, ibikomeza kuzamura impungenge ku ngaruka ibi byorezo byombi bizagira muri icyo gihugu no mu Karere kirimo.
Hagati, Minisitiri Salita avuga ibikorwa byo gukingira no gukurikirana abahuye n’iki cyorezo birakomeje, kandi ngo hari icyizere cy’uko ibintu byasubizwa mu buryo hakiri kare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!