RDC: Abaminisitiri bahawe igihe ntarengwa cyo kumenyekanisha imitungo yabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Ukwakira 2019 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sylvestre Ilunga Ilunkamba yasabye abagize Guverinoma ye kwihutira kumenyekanisha imitungo yabo nkuko amategeko abisaba.

Ubusanzwe itegeko risaba umuntu winjiye muri Guverinoma kumenyekaniosha umutungo we mu gihe kitarenze ukwezi yinjiye mu kazi. Icyakora, RFI yatangaje ko iryo tegeko ryakunze kwirengagizwa.

Minisitiri w’Intebe Ilunkamba yabibumburiye abandi ajya kumenyekanisha imitungo ye n’iy’umuryango we mu rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.

Yahise asaba n’abandi bagize Guverinoma kumureberaho, bakamenyekanisha imitungo yabo.

Ilunkamba yavuze ukurikije igihe itegeko rivuga, bagomba kuba bamenyekanishije imitungo yabo bitarenze tariki 8 Ukwakira.

Mu gihe bidakozwe, urukiko rutangira gukurikirana ndetse uwo bihamye akaba ashobora gutakaza umwanya yahawe.

Ubusanzwe uko kumenyekanisha imitungo bikorwa ngo hamenyekane inkomoko y’umutungo umuyobozi afite hagamijwe kurwanya ruswa, gusa benshi mu baturage babifata nk’umuhango kuko ntawe urahanwa ko atabikoze cyangwa ngo bigaragazwe ko yaba arya ryuswa.

Umuyobozi mushya winjiye muri Guverinoma amenyakanisha umutungo, akazongera kubikora avuyemo.

Minisitiri w'Intebe Ilunkamba yavuze ukurikije igihe itegeko rivuga, bagomba kuba bamenyekanishije imitungo yabo bitarenze tariki 8 Ukwakira.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza