00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abakozi ba OMS barashinjwa gusambanya abagore mu bihe Ebola yari icanye maremare

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Raporo nshya yavuye mu bucukumbuzi bwakozwe umwaka ushize, yagaragaje ko abagore barenga 50 bahamije ko basabwe kuryamana n’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo bahabwe akazi hagati y’umwaka wa 2018 na 2020.

Ubu bucukumbuzi bwakozwe n’Ikigo gikorera mu Bwongereza ibikorwa by’ubugiraneza (Thomson Reuters Foundation), gishamikiye kuri Thomson Reuters, Ikigo cy’Itangazamakuru cyo muri Canada ku bufatanye na ‘The New Humanitarian’.

Abakozi b’imiryango y’abagiraneza barenga 80 barimo n’aba OMS bagize uruhare mu bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina mu bihe bya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri.

Komisiyo yakoze iyi raporo yatahuye ko nibura abagabo 21 muri 83 baketswe bari abakozi ba OMS kandi ibikorwa by’ihohotera bashinjwa birimo icyenda byo gusambanya abagore ku gahato, byakozwe n’abakozi b’uyu muryango bo ku rwego rw’igihugu n’abo ku rwego mpuzamahanga.

Abagizweho ingaruka bakoreshwaga imibonano mpuzabitsina basezeranywa guhabwa akazi cyangwa kukagumaho nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakomiseri, Malick Coulibaly.

Bamwe mu bagabo bakoze ibi byaha ngo banze no gukoresha agakingirizo byatumye abagore bagera kuri 29 basama nyuma bamwe bagahatirwa gukuramo inda n’abazibateye.

Hari n’umukobwa w’imyaka 14 wiswe “Jolianne” muri iyi raporo watanze ubuhamya avuga ko umunsi umwe muri Mata 2019 ubwo yarimo acuruza amakarita ya telefone ku muhanda ahitwa Mangina, umukozi wa OMS yamuhaye ‘lift’ aho kumutahana ahita amujyana muri hoteli aho yamusambanyije bimuviramo gusama ndetse aza kumubyarira.

Mu bagore bari abakozi ba OMS hari abavuze ko bakomeje guhatirwa gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo bo mu nzego zo hejuru kugira ngo babungabunge akazi kabo, babashe guhabwa imishahara cyangwa bashyirwe mu myanya ituma bahembwa neza.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Ghebreyesus, wiyemeje ko atazihanganira ihohotera rishingiye ku gitsina, yagaragaje iyi raporo nk’iteye ubwoba kuyisoma, asaba imbabazi abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa.

Ati “Ibyabaye ntibyari bikwiye k’uwo ari we wese. Si ibyo kwihanganira.Ni inshingano zanjye z’ibanze ko ababigizemo uruhare babiryozwa.”

Umuyobozi ushinzwe akarere muri OMS, Matshidiso Moeti, aciye bugufi yavuze ko ibyatangajwe muri iyi raporo biteye ubwoba ndetse bishengura umutima.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres na we yasabye imbabazi, ashimira abahohotewe ubutwari bagize bwo gutanga ubuhamya.

Inkuru ya Sabcnews ivuga ko mu bashinjwa ibi byaha, abamenyekanye bakuwe ku rutonde rw’abakozi ba OMS mu gihe kizaza mu gihe amasezerano y’akazi ku bagera kuri bane yahise ahagarikwa burundu.

Nta bwo bizwi niba bazagezwa imbere y’ubushinjacyaha mu gihe hari n’abataramenyekana.

Abahagarariye abahohotewe muri Beni, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakiriye neza igisubizo cya OMS ariko basaba ko hagira indi ntambwe iterwa nk’uko Esperence Kazi, umuhuzabikorwa w’ihuriro riharanira uburenganzira bw’abagore ryitwa ‘One Girl One Leader’ muri Beni yabitangaje.

Ati “Turasaba OMS gukomeza kwereka sosiyete ko abakozi bayo basambanyije abagore n’abakobwa babo ko babihaniwe mu buryo bufatika.”

Bamwe mu bagore bagize ubutwari bwo kwanga gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ngo barirukanwe mu gihe abandi bimwe akazi bashakaga nubwo babaga barakemerewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .