Kwamamaza

RDC: Abakekwaho igitero by’iterabwoba batangiye kuburanishwa

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 12:37' na Ntakirutimana Deus


Abagabo batandatu bakomoka mu bihugu bya Ugaanda, Tanzania na Congo Kinshasa bakurikiranyweho kugira uruhare mu gitero cy’iterabwoba giherutse guhitana abasivili 51 mu gace ka Beni muri Congo Kinshasa.

Abo bagabo bagejejwe imbere y’urukiko ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2016, barimo babiri bakomoka muri Uganda, Umunya-Tanzania umwe n’abanye-Congo batatu nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

Bagejejwe imbere y’urukiko rudasanzwe rwa gisirikare ruherereye mu Mujyi wa Beni nkuko byatangajwe na colonel Jean-Paulin Esosa, Perezida w’urwo rukiko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abo bagabo bakurikiranyweho kugira uruhare mu mitwe irwanya leta, ibyaha byakorewe inyokomuntu by’ubwicanyi n’iby’iterabwoba, mu gace ka Oïcha, aho bafatiwe, mu birometero bigera muri 20 z’Umujyi wa Beni.

Imbere y’urukiko abo bagabo biyemereye ko bakoreraga umutwe w’inyeshyamba urwanya leta ya Uganda, (ADF).

Umujyi wa Beni ndetse n’agace uherereyemo ukomeje kuba isibaniro ry’ubwicanyi bumaze gukorerwa abasivili basaga 700 guhera muri 2014 nkuko loni ibitangaza.

Ubwa nyuma bwakorewe abasivili 51 bicishijwe intwaro gakondo, tariki ya 13 Kanama 2016. Umutwe wa ADF Nalu, utavuga rumwe na Perezida Museveni guhera mu 1995, niwo uvugwa muri ubwo bwicanyi, nkuko wabihamijwe na Leta ya Congo ndetse n’Ingabo za Loni ziri muri Congo (Monusco).

Abantu benshi bakomoka muri Beni bakurikiranye urwo rubanza, rwamaze amasaha atatu mu ruhame, rukaba rwarimuriwe ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha.

Eve Kahambu, umwe mu barokotse ubwo bwicanyi yifuza ko abazahamwa n’icyaha bazahanwa by’intangarugero bagahabwa ibihano bikomeye bigaha isomo n’abandi bose batekereza gukora ibyaha nk’ibyo.

Baramutse habamwe n’icyaha bakatirwa gufungwa burundu.

Ababuze ababo bari mu gahinda gakomeye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved