00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abaharanira uburenganzira bwa muntu banenze umusaruro wa FARDC mu kurwanya ADF

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Ugushyingo 2021 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Imyaka ibiri irashize Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zitangije ibikorwa by’ingufu mu kurwanya Umutwe w’Iterabwoba wa ADF mu Karere ka Beni.

Ni ibikorwa byatangijwe mu Ukwakira 2019, ku cyemezo cyafashwe na Perezida Antoine Tshisekedi mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga abasivili no kugarura amahoro muri aka karere ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nyuma y’imyaka ibiri, abasesengura umusaruro wavuye muri ibi bikorwa bavuga ko nta gifatika byagezeho kuko izi nyeshyamba zisa nk’aho zananiranye.

Umuryango utegamiye kuri Leta, ushinzwe Ubushakashatsi bugamije kubaka Amahoro, Demokarasi n’Uburenganzira bwa Muntu (CEPADHO) watangaje ko nubwo hakozwe byinshi mu kurwanya ADF ariko kuri ubu bigaragara ko uyu mutwe ucyihagazeho.

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Omar Kavota, yagize ati “Igisirikare cyakoresheje imbaraga nyinshi ariko kugeza n’ubu umutwe w’iterabwoba cyarwanyaga bigaragara ko wananiranye. Tubabajwe n’uko mu minsi 10 ishize abasivili 40 bishwe n’uyu mutwe w’iterabwoba muri Rwenzori.”

Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, ku ruhande rwa FARDC, igisirikare kivuga ko hari uduce twinshi twari twarigaruriwe na ADF kuva ibyo bikorwa bya gisirikare bitangiye.

Umuvugizi w’Ibikorwa bya Sokola 1, Capt. Antony Mwalushay, yagize ati “Twabashije kwisubiza uduce twa Mayangose, Cent Dollars, Madina 1, 2, 3 na 4, Mwalika, Mamove. Twisubije uduce twinshi, agace kari karitiriwe urupfu kahindutse kasubijwe ibuntu kubera ibikorwa by’ingabo zacu.”

Mu byumweru bishize ADF yongereye umurego ku kugaba ibitero ku basivili mu Karere ka Beni.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu banenze umusaruro w'Ingabo za RDC mu bikorwa byo kurwanya Umutwe w'Iterabwoba wa ADF mu myaka ibiri ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .