RDC: Abagera kuri 50 bishwe n’impanuka y’ikamyo yaturitse itwaye lisansi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2018 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Abantu bagera kuri 50 bitabye Imana ubwo ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yagonganaga n’indi modoka igahita iturika, mu burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’umujyi wa Kisantu, hagati y’umurwa mukuru Kinshasa n’icyambu cya Matadi.

Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, Guverineri w’Intara ya Congo yo Hagati, Atou Matabuana yavuze ko “umuriro wazamutse cyane ukagera ku nzu zihegereye.”

Muri icyo gihugu impanuka ikomeye iheruka kuba mu 2010 ubwo abantu 220 bapfaga. Nabwo ikamyo itwaye ibikomoka kuri peteroli yaribirinduye ihita iturika, yangiza ingo zituye hafi aho.

Umujyi wa Kisantu uherereye mu bilometero 12 uvuye i Kinshasa.

Iyo mpanuka yatumye n'izindi modoka zari hafi aho zifatwa n'inkongi y'umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza