00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines: Perezida Duterte yemerewe kwiyamamariza kuba Visi Perezida

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 25 Kanama 2021 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Ishyaka PDP-Laban riri ku butegetsi muri Philippines ryemeje ko Perezida Rodrigo Duterte uri mu minsi ya nyuma ya manda ye, aziyamamariza umwanya wa Visi Perezida mu matora ateganyijwe mu 2022.

The Independent yatangaje ko Senateri Christopher Bong Go wigeze kuba umwunganizi wihariye wa Perezida Duterte ari we iryo shyaka rizatanga nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Duterte aziyamamaza nka Visi Perezida ndetse ngo hari amahirwe menshi ko n’umukobwa we yaziyamamaza nka Perezida kuko ubwo hatoranywaga abazahagararira Ishyaka, yagaragaje ibitekerezo bifite ireme.

Duterte w’imyaka 76 yarahiriye kuyobora Philippines ku wa 30 Kamena 2016. Ni manda igomba kumara imyaka itandatu itongerwa.

Aherutse gutangaza ko kuba Visi Perezida bizamufasha gukomeza kugira ukuboko muri politiki y’igihugu.

Yagize ati “Muri politiki ni ko bimera kugira ngo ukomeze ugaragare. Ni uko bigenda iyo umunyepolitiki atagifite ububasha. Ni uburyo bwo gukomeza kuyibamo batazamfata nabi cyane ko ndi kurangiza manda yanjye.”

Nubwo ashaka kuba Visi Perezida, arifuza kugumana ububasha akaba ari we utanga ibitekerezo bigenderwaho. Yavuze ko manda ye iri kurangira hari byinshi atarakora yifuza gushyira ku murongo, bityo ko uzaba Perezida nataba inshuti ye ntacyo bizamumarira.

Senateri Christopher Bong Go atsinze amatora amata yaba abyaye amavuta kuko we na Perezida Duterte barahuza cyane. Umukobwa we nawe atsinze nta gihombo yaba afite.

Duterte azwiho amagambo n’ibihano bikakaye. Umuryango w’Abibumbye umushinja ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoze mu bihe bitandukanye, aho yagishije uruhindu abacuruza ibiyobyabwenge mu gihugu cye bakaraswa. Ababarirwa mu bihumbi bahasize ubuzima.

Perezida Rodrigo Duterte yemerewe kuzimamaza nka Visi Perezida mu matora ya 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .