Perezidanse ya Kenya yasibye ubutumwa bwashimiraga Perezida Museveni watsinze amatora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mutarama 2021 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Ibiro bya Perezida wa Kenya byasibye ubutumwa byari byashyize ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter bushimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni wongeye gutorerwa kuyobora Uganda.

Ku Cyumweru nibwo Komisiyo Ishinzwe Amatora muri Uganda yatangaje ko Perezida Museveni ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 58,6 % ahigitse abo bari bahatanye barimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wagize amajwi 34,8%.

Mu bashimiye uyu mukambwe wayoboye Uganda kuva mu 1986, harimo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ndetse n’ibiro bye.

Ubu butumwa bwa Perezidanse ya Kenya bwagiraga buti “Perezida Uhuru Kenyatta yafashe ukongera gutorwa kwa Perezida Museveni nk’ikimenyetso cy’icyizere abaturage ba Uganda bamufitemo.”

Nyuma y’amasaha make Perezidanse ya Kenya ishyize ubu butumwa kuri Twitter yahise ibusiba. Impamvu nyirizina yo gusiba ubu butumwa ntizwi gusa bwari bwatangiye kunengwa n’abatari bake.

Ubu butumwa kandi bwari bwashyizwe no kuri Facebook naho bwaje gusibwa bitewe n’uko uru rubuga rwavuze ko hari amakuru ari muri ubu butumwa atari yo.

Perezidansi ya Kenya yasibye ubutumwa bwashimiraga Perezida Museveni wongeye gutorerwa kuyobora Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .