Perezida wa Zimbabwe yavuze ibyamukoze ku mutima ku Rwanda, akarusaba ubufasha

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Mata 2018 saa 09:25
Yasuwe :
1 0

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yavuze ko yakozwe ku mutima n’uburyo buboneye bwo gukora ubucuruzi mu Rwanda ndetse n’imikorere y’icyitegererezo irangwa mu bayobozi barwo bakiri bato.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu i Harare ubwo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yaganiraga n’abagize guverinoma, abayobozi bakuru ba leta, abafata ibyemezo n’abikorera.

Nk’uko ikinyamakuru The Herald kibitangaza, iki kiganiro cyatanzwe na Akamanzi n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Hategeka Emmanuel, cyibanze ku gusangira ubunararibonye bw’uko u Rwanda rwabashije koroshya ubucuruzi no kuzamura iterambere ry’ubukungu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye, Perezida Mnangagwa, yavuze ko ubwo yasuraga u Rwanda yakozwe ku mutima n’uburyo abanyarwanda bakoramo ubucuruzi ndetse n’imikorere y’abayobozi b’ibigo bakiri bato.

Yagize ati “Mu ruzinduko rwanjye mu Rwanda, nakozwe ku mutima. Nahuye n’abayobozi bakuru b’ibigo mu Rwanda kandi birakomeye kubona urengeje imyaka 50, ni bato. Sinarinzi impamvu ariko Perezida Kagame yaransobanuriye.”

Yakomeje agira ati “Twemeranyijwe ko azohereza itsinda hano rikaza kudusangiza ubunararibonye. U Rwanda ntabwo rufite umutungo kamere nk’uwa Zimbabwe ndetse iruruta inshuro 15 mu bunini ariko uburyo bari ku murongo ni igitangaza.”

Perezida Mnangagwa yari i Kigali mu kwezi gushize ubwo yitabiraga inama ku gushyira umukono ku masezerano aganisha ku ishyirwaho ry’isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika.

Icyo gihe yatunguwe n’uburyo u Rwanda rwabashije kuzamura ishoramari mu gihe gito kandi neza. Perezida Paul Kagame yamusubije ko u Rwanda rufite Ikigo gishinzwe iterambere, aho abashoramari bakirirwa ndetse bakabasha no kubonana n’umuyobozi wacyo mukuru.

Nyuma yo kuganira n’Umuyobozi wa RDB no gusobanurirwa amavugurura atandukanye u Rwanda rukora ngo rworohereze abashoramari, Mnangagwa yahise asaba Perezida Kagame kumumwoherereza akajya gutanga ikiganiro muri Zimbabwe, arabimwemerera.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa ari kumwe n'Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, wagiye guhugura abayobozi b'icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza