00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Guinea-Bissau yasabye Amerika gusubiza amerwe mu isaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2021 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwibagirwa ibijyanye n’icyemezo iherutse gufata isaba ko iki gihugu cyayoherereza uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zacyo, António Indjai kugira ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa.

António Indjai wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Guinea-Bissau kuva mu 2010 kugeza mu 2014 akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’uruhare yagize mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyabaye muri Mata 2012.

Uretse ibi kandi uyu mugabo arashakishwa n’inkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ashinjwa kugira uruhare rukomeye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ku Isi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaza ko “uyu mugabo hagati ya Kamena na Ugushyingo 2012, yemeye kwakira no kubika cocaine ibarirwa muri za toni y’umutwe w’abarwanyi wo muri Colombia uzwi nka ‘Revolutionary Armed Forces’”

Zikomeza zivuga ko “Indjai n’abo bafatanyaga bemeye kugurira uyu mutwe intwaro zirimo ibisasu bihanura indege ndetse bagashinga ikigo muri Guinea-Bissau gishinzwe gukurikirana ubu bucuruzi.”

Kubera ibi byose, ku wa 23 Kanama 2021, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko ishyizeho igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu uzatanga amakuru yaho uyu mugabo aherereye cyangwa akagira uruhare mu kumuta muri yombi.

Avuga kuri iki cyemezo, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló yagagaraje ko niba Amerika itajya yohereza abaturage bayo ngo bajye guciribwa imanza mu bindi bihugu atabona impamvu igihugu cye cyo gikwiye kubikora.

Ati “Ntabwo twemeje amasezerano ya Roma ndetse na Amerika ntiyayasinye. Niba Amerika itohereza abaturage bayo ngo bakurikiranwe n’ibindi bihugu na Guinea-Bissau ntizabikora.”

"Guinea-Bissau ni igihugu kimwe na Amerika. Bakwiye kutuvugisha, namaze gusigira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga amabwiriza ayisaba kwaka Amerika ibisobanuro kuri iki kibazo.”

Yavuze ko niba ibyo António Indjai akurikiranyweho aribyo ashobora gukurikiranwa n’inkiko zo muri Guinea-Bissau, ashimangira ko nta muturage iki gihugu kizigera cyoherereza Amerika.

Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló yavuze ko Guinea-Bissau itazigera ishyikiriza Amerika António Indjai
António Indjai akurikiranyweho ibyaha bijyanye n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .