Perezida wa Botswana yarokotse impanuka ya kajugujugu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi yarokotse impanuka ya kajugujugu ubwo yari mu mujyi wa kabiri munini muri icyo gihugu, Francistown.

Igisirikare cya Botswana, Botswana Defence Force n’ibiro bya Perezida byatangaje ko kajugujugu yari itwaye Perezida byabaye ngombwa ako ihagarara igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Francistown ubwo yari ihageze itangiye kugendesha amapine ngo ihagarare.

Itangazo ryagiraga riti “Ubwo yari itangiye kugendesha amapine kugiera ngo ibone uko ihagarara ku kibuga cy’indege, abapilote batangaje ko hari ibimenyetso by’uko moteri ifashwe n’inkongi bahita bayizimya.”

Bakomeza bavuga ko abagenzi batanu barimo Perezida Mokgweetsi Masisi ndetse n’abandi batatu bari bwatwaye indege nta kibazo bagize.

Igisirikare cyatangaje ko kiri maso mu bijyanye n’umutekano w’ingendo za Perezida ndetse n’abandi gishinzwe kurinda.

Perezida Masisi yategetse ko hakorwa iperereza ku cyateye inkongi ya moteri nkuko Ibiro Ntaramakuru by’abashinwa, Xinhua byabitangaje.

Mu ntangiriro z’uku kwezi inzego zishinzwe ubutasi muri Botswana zasabye abashinzwe umutekano gufata ingamba zikomeye mu kongera umutekano wa Perezida Mkgweetsi Masisi kuko uri mu kangaratete.

Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi bibaye ngombwa ko indege ya Masisi igaruka igitaraganya mu gihugu ubwo yari yitabiriye inama ya 12 ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika yaberaga muri Mozambique.

Icyo gihe ngo indege yari imutwaye yagarutse itagezeyo kuko hari amakuru bahawe y’uko yari igiye kugabwaho igitero.

Igisirikare cyatangaje ko kiri maso mu bijyanye n’umutekano w’ingendo za Perezida ndetse n’abandi gishinzwe kurinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza