Perezida Tshisekedi yashyize Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 2 Gicurasi 2021 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashyize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri ‘mu bihe bidasanzwe’ nyuma y’akavuyo n’imyivumbagatanyo idasanzwe yahitanye amagana y’abaturage abandi bakava mu byabo.

Uyu mwanzuro wa Perezida Tshisekedi, watangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, ku wa Gatanu tariki 30 Mata 2021.

Atanga iri tangazo yagize ati “Hakurikijwe uburemere bw’ibiri kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, Perezida aramenyesha abagize Guverinoma umwanzuro we wo gushyira izi intara mu bihe bidasanzwe.”

“Intego y’uyu mwanzuro ni uguhagarika ikibazo cy’umutekano muke uri gutwara ubuzima bw’abaturage bacu buri munsi.”

Muyaya amaze gutanga iri tangazo ntiyigeze avuga mu by’ukuri ingamba zigiye gufatwa.

Ubusanzwe iyo hafashwe umwanzuro nk’uyu, igihugu cyangwa agace runaka kagashyirwa mu bihe bidasanzwe, gashyirirwaho ingamba zikakaye zirimo kubuza abaturage kugenda cyangwa kwinjira muri ako gace, gufata abakekwaho ibyaha nta mpapuro zita muri yombi zikoreshwejwe n’ibindi.

Umutekano muke umaze iminsi urangwa mu duce twafatiwe ingamba watewe n’imitwe yitwaje intwaro yagiye igaba udutero shuma ku baturage ndetse ikabakura mu byabo. Kugeza ubu imaze guhitana abagera kuri 300 kuva umwaka wa 2021 watangira.

Kuva mu 1990, mu Burasirazuba bwa Congo hakungahaye ku mutungo kamere, hagiye hisabirwa bikomeye n’imitwe yitwaje intwaro, ndetse kugeza ubu habarizwa igera ku 122.

Umusesenguzi mu bya politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kambale Musavali, yabwiye Aljazeera ko Guverinoma ya Congo isa nk’igiye kongera ingabo muri utu duce twari dusanzwe turimo ingabo za Leta ndetse n’iz’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro (MONUSCO)

Yongeyeho ati “Kumva ko utu duce twashyizwe mu bihe bidasanzwe, bishobora kongerera icyizere abaturage kuko iki cyemezo cyafashwe kiragana mu nzira nziza, gusa ikibazo umuntu yakwibaza, ni iki izi ngabo zindi zizaza gukora gitandukanye n’icyo izihasanzwe zakoraga?”

Uku gufatira ingamba utu duce ntikwatunguye benshi kuko abayobozi ba Congo bagiye basa nk’ababicamo amarenga, aho kuwa Kane, Perezida Tshisekedi yavuze ko ari gutegura ingamba zikakaye mu rwego rwo guhangana n’umutekano muke uri mu burasirazuba bw’igihugu ayoboye.

Aya magambo yakurikiwe n’aya Minisitiri w’Intebe avuga ko ubuyobozi bwa gisivile mu ntara zombi bushobora gusimbuzwa ubwa gisirikare.

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza ko umutwe w’intangondwa z’Abayisilamu, ADF, wazengereje bikomeye aka gace umaze kwica umubare munini w’abaturage ndetse mu mwaka ushize wa 2020 wishe abaturage bagera ku 850.

UNICEF yo igaragaza iyo ibikorwa by’urugomo bimaze iminsi bibera mu burasirazuba bwa Congo byatumye abaturage bangana na miliyoni 1.6 bava mu byabo mu gihe abandi miliyoni 2.8 bakeneye ubutabazi bwihuse.

Perezida Tshisekedi yashyize Kivu y'Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .