Perezida Tshisekedi yamaganye umugambi wa Jenoside muri Ituri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yamaganye ubwicanyi bwakorewe abasivili bo mu Ntara ya Ituri avuga ko ari umugambi wa Jenoside uri gutegurwa.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo w’imyaka 56 yabitangaje ku wa 2 Nyakanga 2019 mu rugendo rw’iminsi itatu yagiriye muri Ituri.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru cyabereye mu Mujyi wa Bunia, Perezida Tshisekedi, yavuze ko ubwicanyi bwakozwe muri ako gace ari igeragezwa rya Jenoside.

Yagize ati ‘‘Mu bifatika, bigaragara nk’umugambi w’igeragezwa rya jenoside. Bashakaga guhungabanya Intara ya Ituri no kuzana ibikorwa bibi biganisha kuri Jenoside twahuye na yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ngo bahungabanye ubutegetsi bwa Kinshasa.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo umugambi wacuzwe ariko ubu "Icy’ingenzi ni ukumenya ababitera inkunga. Kuri icyo sinirukira kukivugaho, nzabanza menye ukuri kwimbitse.’’

Umwe mu bayobozi ba Loni yatangaje ko mu minsi ishize, abicanyi bageze muri Teritwari ya Djugu bica abagore n’abana aho imibare igaragaza ko 60 bapfuye, 300 000 bagakurwa mu byabo.

Ibi byatumye Ingabo za Leta muri RDC (FARDC) zitangiza ibikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace mu bitero byiswe ‘Tempête de l’Ituri’.

Ibi bitero bikomeye byatangijwe ku wa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC [irimo na P5 ya Kayumba Nyamwasa], aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ‘‘Intambwe ya mbere kwari uguca intege iyo mitwe no gucogoza ibikorwa byayo. Byarakozwe.’’

Yongeyeho ko “Ukuboko kubariho kuzabavaho bashyize intwaro hasi. Ingabo zizahaguma kugeza igihe iyo mitwe izaba yaranduwe burundu.’’

Abayobozi ba RDC bavuga ko ibyo bitero byagizwemo uruhare n’umutwe witwaje intwaro wa Ngoudjolo.

Abo mu bwoko bw’Aba- Héma ni bo bari kwicwa cyane. Hagati ya 1999 na 2003, Ituri yabayemo ubwicanyi hagati y’Aba-Héma n’Aba-Lendu.

Perezida Tshisekedi yasabye abayobotse imitwe yitwaje intwaro kuzishyira hasi, bagatangira inzira zo gusubira mu buzima busanzwe.

Ku bufatanye bw’Ingabo za FARDC, iza Loni zibungabunga amahoro (Monusco) harigwa uburyo bushoboka bwo kubasubiza mu buzima busanzwe.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yamaganye umugambi wa Jenoside uri kugeragezwa mu Ntara ya Ituri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza