Buri mwaka, ibihugu bya Afurika bihurira mu Nama Rusange ihuza abakuru b’ibihugu bakaganira ku bibazo byibasiye uyu mugabane. Muri iyo Nama kandi hatorwa Umuyobozi mushya w’uwo Muryango, akaba agomba kumara umwaka umwe ku butegetsi.
Mu nama ya 34 y’uyu Muryango, Perezida Tshisekedi yahawe izi nshingano, aho asimbuye Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo wari usanganywe izo nshingano.
Tshisekedi ategerejweho uruhare runini mu gufasha Umugabane wa Afurika kubona inkingo z’icyorezo cya Coronavirus, dore ko manda ye izarangwa cyane n’ibikorwa by’ikingira ry’iki cyorezo.
Ku rundi ruhande, uyu mugabo ategerejweho gukomeza guteza imbere Isoko Rusange rya Afurika ryatangijwe ku itariki ya 1 Mutarama uyu mwaka, akaba ari we muyobozi wa mbere ugiye kuyobora uyu Muryango nyuma y’isinywa ry’amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!