00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Tebboune yategetse ko gaz ya Algerie itongera kunyuzwa muri Maroc

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ugushyingo 2021 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yategetse ko iki gihugu gihagarika gucuruza gaz muri Espagne kiyinyujije muri Maroc kubera umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.

Algerie imaze iminsi itavuga rumwe na Maroc ku ngingo zitandukanye byanatumye ikumira indege z’iki gihugu cy’igituranyi mu kirere cyayo.

Algerie ishinja Leta ya Maroc kuba ishyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Abdelmadjid Tebboune ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu kuyineka.

Nyuma y’uyu mwuka utari mwiza umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Ibiro bya Perezida wa Algerie byasohoye itangazo bivuga ko iki gihugu kitazongera gucuruza gaz muri Espagne kiyinyujije muri Maroc.

Iri tangazo rigira riti “Kubera ibikorwa bibi bya Maroc kuri Algerie bigira ingaruka ku bumwe bw’igihugu, Perezida yategetse ko ikigo gikora ubucukuzi cya Sonatrach guhagarika ubucuruzi n’ikigo cyo muri Maroc gishinzwe ibijyanye n’amashanyarazi, ONEE.”

Mu busanzwe Algerie ifite inzira ebyiri inyuzamo gaz igemura muri Espagne, aho imwe ica muri Maroc, iki gihugu nacyo kikagira amafaranga runaka kigenerwa ndetse n’indi ica mu nyanja ya Méditerranée.

Ibi bihugu byombi byari bisanzwe bifitanye amasezerano agena icuruzwa ry’iyi gaz, gusa yarangiye ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021.

Perezida Tebboune yategetse ko gaz ya Algerie itongera kunyuzwa muri Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .