00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Suluhu yatorewe kuyobora ishyaka CCM, bimwongerera imbaraga zo gufata ibyemezo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Mata 2021 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatorewe kuyobora ishyaka CCM riri ku butegetsi, bimuha ububasha busesuye bwo gufata ibyemezo mu gihugu.

Yatowe kuri uyu wa Gatanu mu matora y’ishyaka yamamajwemo wenyine.

BBC yatangaje ko gutorerwa uwo mwanya bizamuha ububasha bwinshi bwo gufata ibyemezo bikomeye mu gihugu, akenshi bihera muri iryo shyaka riri ku butegetsi mu gihe cy’imyaka 60 ishize.

Suluhu yagiye ku butegetsi muri Werurwe 2021 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida John Pombe Magufuli.

Mu gihe Magufuli yasuzuguraga cyane ingamba zo kwirinda Coronavirus, Suluhu we yaje yemera kwifashisha inzobere mu buvuzi mu gushyiraho ingamba zo kurwanya icyo cyorezo.

Suluhu kandi yatangiye kuganira n’abatavuga rumwe na Leta bari bamaze imyaka bashinja ubutegetsi kubakandamiza.

Perezida Suluhu yatorewe kuyobora ishyaka CCM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .