00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Samia Suluhu agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri i Burundi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu Burundi kuri uyu wa 16 Nyakanga 2021, aho byitezwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi we Ndayishimiye Evariste.

Ibiro bya Perezida muri Tanzania byatangaje ko urwo ruzinduko ruzamara iminsi ibiri rugiye kubaho ku butumire bwa Perezida Ndayishimiye.

Itangazo ryakomeje rigira riti “Perezida [Suluhu] azareba isinywa ry’amasezerano, hanyuma aganire n’itangazamakuru.”

Biteganyijwe kandi ko Perezida Suluhu azageza ijambo ku nama izahuza abanyemari baturutse muri Tanzania n’abo mu Burundi bazaba baganira amahirwe y’ishoramari ari mu bihugu byombi.

Perezida Suluhu agiye gusura u Burundi nyuma ya Uganda yasuye muri Mata na Gicurasi, Kenya muri Gicurasi na Mozambique muri Kamena 2021.

Perezida Samia Suluhu agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri i Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .