Perezida Salva Kiir arashinja Loni guteza umutekano muke mu gihugu cye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Nzeri 2016 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yashinje Umuryango w’Abibumbye gukorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu mugambi wo gutegura guhirika no guhindura ubuyobozi buriho.

Ibi Perezida Kiir yabihereye ku kuba Loni iherutse gusohora raporo ivuga ko we n’Umuyobozi we Mukuru mu bya Gisirikare, Paul Malong Awan bagize uruhare mu ntambara yongeye kugaragara mu Murwa mukuru Juba ku wa 8 Nyakanga uyu mwaka.

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yatangaje ko icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo kohereza Dr Riek Machar mu mashyamba aherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Congo, no kwita ku buzima bwe ngo ni igihamya ko uyu muryango ndetse n’ibindi bihugu bikomeye ku mugabane w’i Burayi bashyigikiye abatavuga rumwe na Leta.

Mu kiganiro yagiranye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuwa Mbere tariki ya 12 Nzeri 2016, Salva Kiir yagize ati “Umuryango w’Abibumbye nturi mu bashobora kubonerwaho igisubizo. Loni ntiyagombaga kujyana Machar.”

Perezida Kiir akomeza avuga ko Dr Riek Machar yagarutse muri Juba muri Mata uyu mwaka adafite intego yo gusinya amasezerano y’amahoro ahubwo ashaka gukomeza gukorana n’ibihugu by’inshuti ze mu guhungabanya Guverinoma yariho.

Umuryango w’Abibumbye wakomeje guhakana ko ushyigikiye abatavuga rumwe na Leta ya Sudani y’Epfo uvuga ko kujyana Dr Machar n’abandi basirikare 500 byari mu rwego rwo kubungabunga uburenganzira bwa muntu.

Raporo ya Loni yasohotse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yagaragaje ko imvururu zongeye kwaduka muri Sudani y’Epfo zateguwe n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru mu rwego rwo gukoresha ingabo nk’igisubizo ku bibazo bya politiki biri mu gihugu.

Abagenzuzi ba Loni bashinje Perezida Kiir kwakira intwaro zirimo indege ebyiri z’intambara n’amasasu yuzuye ibimodoka bibiri byaturutse muri Uganda mu kwezi kwa Gatandatu.

Iyi raporo igaragaza ko abasirikare bari hagati ya 80 na 100 binjiye muri imwe mu mahoteli ari i Juba bafata ku ngufu abakozi batanu b’Umuryango Mpuzamahanga utanga ubufasha n’abandi bakozi ba hoteli batazwi umubare.

Aba basirikare kandi bishe umunyamakuru witwa John Gatluat wakoreraga Internews mu maso ya bagenzi be nk’ikimenyetso cy’ubwicanyi bushingiye ku moko.

Perezida Kiir ntiyishimiye igaruka rya Dr Machar muri Juba, waje mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri Kanama 2015 kuko avuga ko aya masezerano yashyizweho ku gitutu cy’ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Amerika na Norvège.

Salva Kiir yatunze agatoki Loni kugira uruhare mu gushaka kumuhirika ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza