Perezida Patrice Talon yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yigiye ku Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Ukwakira 2016 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Bénin yavanyeho ikiguzi cy’uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu (viza) ku Banyafurika bashaka kuhasura no kuhamara igihe.

Uyu mwanzuro wemejwe ku wa Gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2016, ushimangira ko ikiguzi cy’amafaranga cyasabwaga Abanyafurika bajya muri Bénin n’abashaka kubayo cyavanyweho.

Guverinoma kandi yagennye uburyo bwo kubona urwandiko rw’inzira (Passeport), ubwoko bwazo, ndetse n’igihe buri wese yemerewe kumara muri icyo gihugu nkuko byatangajwe na Pascal Koupaki, Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Perezida wa Repubulika.

Yatangaje kandi n’ibijyanye no gutanga viza ku banyamahanga bakomoka hanze y’Afurika, nabo bazafashwa kujya bazisaba bifashishije ikoranabuhanga.

Abayobozi ba Bénin batangaza ko iki cyemezo kizafasha mu kongera umubare w’abanyamahanga basura iki gihugu ndetse no gufungura imiryango y’imigenderanire hagati y’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Afurika, APA, byabitangaje.

Ubwo Perezida Patrice Talon yasuraga u Rwanda mu mpera za Kanama 2016 yakomoje ku kuvanaho izo viza ku Banyafurika bifuza kujya no kumara igihe muri Bénin.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’intangarugero muri Afurika, rwafashe iya mbere rugakuraho Viza ku Banyafurika bashaka kuruzamo.

Perezida Talon yanyuzwe n’iki cyemezo yiyemeza ko na we agiye kwigana u Rwanda agakuraho Viza ku Banyafurika bajya muri Bénin.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyorohereje Abanyafurika kukijyamo batagombye kwaka Viza, ni ibintu bishimishije cyane, siniyumvisha ukuntu ari byiza kubona Abanyafurika bagenda mu gihugu nk’abajya iwabo. Uru rugero rwiza rutumye mfata icyemezo ko Bénin itazongera kwaka viza abandi Banyafurika.”

Inkuru zifitanye isano n’uruzinduko rwa Perezida Talon mu Rwanda:

Ibyitezwe ku ruzinduko rw’iminsi itatu rwa Perezida Patrice Talon wa Bénin mu Rwanda

Perezida Talon yasuye RDB na Special Economic Zone yerekwa intumbero y’u Rwanda

Perezida wa Benin, Patrice Talon, yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko,Perezida Talon yagiye muri Nyungwe na kajugujugu

Perezida Talon yakozwe ku mutima n’imiyoborere myiza y’u Rwanda (Amafoto)

Perezida wa Bénin, Patrice Talon yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yigiye ku Rwanda mu rugendo aheruka kuhagirira
Perezida Paul Kagame aganira na mugenzi we wa Bénin Patrice Talon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza