00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Nyusi yabwiye abarwanyi bari barazonze igihugu ko amahitamo bafite ari ukuyamanika

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yasabye abarwanyi bamaze imyaka hafi itanu bahungabanya umutekano mu Majyaruguru y’igihugu kuyamanika kuko nta bwihisho bagifite.

Ni nyuma y’uko ingabo za Mozambique zifatanyije n’iz’u Rwanda ndetse n’iz’Umuryango uhuza Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) zigakubita inshuro abo barwanyi bagendera ku mahame y’Idini ya Islam, zikabakwiza imishwaro.

Bambuwe aho bari barahinduye ibirindiro byabo, bakwa ibikoresho bakurikizwa umuriro bamwe barapfa abandi barakomereka.

Ku wa 25 Nzeri 2021 ingabo za SADC zatangaje ko zishe umuyobozi mukuru wabo, Awadhi Ndanjile, apfana n’abandi 18. Zamutsinze mu karere ka Nangade ho muri Cabo Delgado.

Mu ijambo ryo ku wa 4 Ukwakira 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Ngarukamwaka wahariwe Amahoro n’Ubwiyunge muri Mozambique, Perezida Nyusi yagize ati “Twashakaga kubaburira ngo ntibategereze urupfu. Icyo si cyo kigambiriwe n’ingabo zirinda umutekano.”

“Nimuyamanike kuko ntaho mufite ho kujya. Murava mu ishyamba rimwe mujya mu rindi, mugahora mushwiragizwa.”

Abo barwanyi biyita “Al-Shabaab” bamaze imyaka ikabakaba itanu bahungabanya umutekano w’Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique; bivugwa ko bafitanye imikoranire n’Umutwe w’abarwanyi ba ISIS ugendera ku matwara y’Idini ya Islam.

Muri Nyakanga 2021 ni bwo batangiye kwatswaho umuriro babura amahwemo. Ibice by’iyo Ntara bari barigaruriye byarabohojwe barahunga. Bivugwa ko bacyihishahisha mu mashyamba.

Perezida Filipe Nyusi yasabye abarwanyi bari barazonze Mozambique kuyamanika kuko nta bwihisho bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .