Perezida Nkurunziza yageneye ishimwe abarimo Papy Faty wapfiriye mu kibuga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Mu kwizihiza imyaka 57 y’ubwigenge bw’u Burundi, Perezida Pierre Nkurunziza yahembye abantu banyuranye, muri bo harimo umukinnyi Papy Faty wapfuye muri Mata uyu mwaka aguye mu kibuga.

Nkurunziza yafashe umwanya munini ashimira anahemba abo yavuze ko bagize uruhare mu guteza imbere ubwigenge bw’u Burundi, kumenyakanisha u Burundi, kubuvuganira no kubushakira inshuti.

Mu birori byabereye i Bujumbura mu muhanda uri hafi ya Stade Louis Rwagasore, Nkurunziza yavuze ko Papy Faty yaserukiraga u Burundi mu bindi bihugu yakinnyemo.

Uyu mukinnyi yakiniye Intamba mu Rugamba kuva mu 2008, yakinnye mu makipe atandukanye mu Rwanda, muri Turkiya, Afurika y’Epfo na eSwatini aho yaguye.

BBC yanditse ko Nkurunziza yibukije ko uyu mukinnyi, uvuka mu gace ka Cibitoke muri Bujumbura, yari mu ikipe y’Intamba yakoze amateka ikajyana iki gihugu bwa mbere mu gikombe cya Afurika.

Nyuma y’igihe kinini adahamagarwa mu ikipe y’igihugu kubera uburwayi, umwaka ushize Papy Faty yongeye guhamagarwa mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Papy Faty yari mu ikipe y’Intamba yakinnye umukino wa tariki 23 Werurwe i Bujumbura, aho banganyije na Gabon, bakabona itike y’igikombe cya Afurika. Kuri uyu mukino Papy Faty yinjiye mu kibuga asimbuye.

Tariki 25 Mata, uyu mukinnyi yaguye mu kibuga muri eSwatini mu ikipe yakinagamo ahita apfa.

Mu kumushimira Nkurunziza yagize ati “Yaritanze bidasanzwe anatwinjiza mu mateka bwa mbere twinjira muri CAN...Yitabye Imana ari kwitegurira guhagararira Intamba mu Rugamba, uyu ni umwanya wo gushimira umuryango we, nubwo atagihari".

Mu bandi bahawe amashimwe kuri uyu munsi harimo; Minisitiri Dr Deo Guide Rurema, ushinzwe ubuhinzi, Ambasaderi Albert Shingiro, uhagarariye u Burundi mu muryango w’abibumbye, Prof Juma Shaban, umwarimu w’imibare muri Kaminuza y’u Burundi, Ambasaderi Joël Louvet, wari uhagarariye u Bufaransa i Burundi (2006 - 2010), n’abandi biganjemo abasirikare n’abapolisi.

Perezida Nkurunziza yashyikirije nyina wa Papy Faty umudali na miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Burundi
Papy Faty yaguye mu kibuga muri Mata uyu mwaka ahita apfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza