Kwamamaza

Perezida Nkurunziza yaba agiye kuvana ubutegetsi mu murwa mukuru Bujumbura

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 12:01' na IGIHE


Abayobozi batandukanye ba hafi ya Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, bakomeje kugaragaza ko Umurwa Mukuru w’Ubutegetsi ushobora kwimurwa ukavanwa i Bujumbura ugashyirwa mu Ntara ya Gitega, n’ubwo ari icyemezo kigomba gufatwaho umwanzuro hitawe ku bintu binyuranye.

Gitega yahoze ari icyicaro cy’ubwami bwa Urundi, ikaba yarashinzwe n’Abadage mu 1912, igizwe n’imisozi miremire yo mu Burundi rwagati, ikaba isanzwe ari Umujyi wa Kabiri kuri Bujumbura n’igice kiranga amateka akomeye y’u Burundi.

Abayobozi bakomeye bamaze gutoranya Gitega nk’ahantu hakorerwa imyiherero hafi ya yose ya guverinoma nyuma y’ibibazo by’umutekano byugarije iki gihugu kuva muri Mata 2015, bimaze kuvangira bikomeye Umurwa Mukuru Bujumbura.

Ni umushinga utagomba guhagarara

Guverineri w’Intara ya Gitega, Venant Manirambona nawe ntiyahishe inzozi ze, mu ijambo yavugiye kuri Radiyo na Televiziyo by’u Burundi muri Gicurasi uyu mwaka.

Ati ‘‘Ibikorwa byose bibera mu ntara yacu biduha icyizere ko umunsi umwe Gitega izahinduka umurwa mukuru w’ubutegetsi bw’u Burundi.’’

Perezida wa Sena y’u Burundi, Réverien Ndikuriyo, nawe yabiciyemo amarenga kuwa 24 Nyakanga ubwo yari yagendereye Intara ya Gitega.

Ati ‘‘Umushinga wa guverinoma wo kugira Gitega Umurwa Mukuru W’ubutegetsi nta gishobora kuwuzitira. Ni umushinga w’Umukuru w’Igihugu Pierre Nkurunziza.’’

Umujyi wa Bujumbura wagaragayemo ibibazo bitandukanye cyane kuva mu mwaka ushize ubwo abatarishimiye kandidatire ya Perezida Nkurunziza bageragezaga kumuhirika ku butegetsi abandi bakirara mu mihanda, ndetse n’uyu munsi hari benshi bicwa abandi bagatabwa muri yombi.

Gitega igaragara nk’umujyi uri guhinduka cyane, imihanda mishya irubakwa naho ihasanzwe irashyirwamo kaburimbo, harubakwa inzu nshya z’ubucuruzi, kaminuza, imodoka z’abapolisi n’abasirikare ziba zicicikana mu mihanda, ku buryo umwe mu baturage yagize ati ‘‘Gitega imaze guhinduka nka Bujumbura.’’

Ibyo kuvana ubutegetsi i Bujumbura biragarukwaho mu gihe hari ababona ko Abashinwa batari kwihutisha imirimo y’ubwubatsi bw’ingoro nshya ya Perezida w’u Burundi, yatangijwe mu Ukuboza 2015, ahitwa Gasenyi muri Komini Mutimbuzi, mu Mujyi wa Bujumbura.

Gusa umwe mu basesenguzi ba politiki utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Jeune Afrique ko kwimura umurwa mukuru bisaba ubushobozi bwihariye.

Ati ‘‘Kuvuga ko Gitega mu gihe gito yaba umurwa mukuru w’ubutegetsi bw’u Burundi bivuga kubaka, nk’urugero, ikibuga cy’indege gishya, inyubako nshya zakoreramo za minisiteri, no kwimura za ambasade.’’

Yavuze ko u Burundi bwagize igiye buhabwa inkunga n’abaterankunga babwo, ariko butigeze butekereza kuvugurura ikibuga cy’indege gito cya Gitega, gisa n’aho kitagikora, ku buryo uyu munsi ibipimo by’ubukungu bw’u Burundi buri ahantu habi, ataribwo igihugu cyajya mu mishinga minini.

Yakomeje agira ati ‘‘Iki ni igikorwa cya politiki kigendeye ku bibazo biri mu gihugu. Ubuyobozi bufata Bujumbura nk’umujyi wigometse. Gusa kuwuhunga ntabwo ari igisubizo.’’

Mu ngengo y’imari y’u Burundi ya 2016 hagenwe amafaranga y’amarundi 51 685 802, agenewe kuvugurura imijyi, ishoramari n’ibibuga by’indege, hakibazwa niba Gitega yaba yaragenewe igice muri iyi ngengo y’imari.

Perezida Nkurunziza yaba agiye kuvana ubutegetsi mu murwa mukuru,Bujumbura
Umujyi wa Bujumbura niwo usanzwe ari umurwa mukuru

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved