Perezida Nkurunziza na Salva Kiir boherereje Magufuli ubutumwa bw’ihumure

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Nzeri 2016 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir na mugenzi we w’u Burundi Pierre Nkurunziza boherereje John Pombe Magufuli wa Tanzania ndetse akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba [EAC] ubutumwa bumubwira ko umutekano umeze neza mu bihugu byabo nyuma y’igihe kirekire biri mu myivumbagatanyo.

Perezida Salva Kiir abinyujije ku Mujyanama we mu bijyanye n’Ubukungu, Aggrey Tiza Sabuni yabwiye John Pombe Magufuli ko Sudani y’Epfo yamaze kuzuza impapuro ziyemerera bidasubirwaho kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Arusha ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki ya 5 Nzeli 2016, Sudani y’Epfo ishyira umukono ku masezerano yo kuba umunyamuryango wa EAC.

Agrey Tisa Sabuni yavuze ko Sudani y’Epfo yiteguye gukorana n’ibihugu byo muri uyu muryango muri gahunda zitandukanye zifitiye akamaro abaturage bose baturuka mu bihugu by’ibinyamuryango biwubarizwamo, zirimo iz’ubucuruzi, ishoramari n’ibindi.

Perezida Magufuli wa Tanzaniya ku ruhande rwe yishimiye kumenya ko Sudani y’Epfo yaba yongeye kugarukamo amahoro, aho yavuze ko yifuza kubona icyo gihugu gikomeza kuba mu mahoro n’iterambere.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko ubu butumwa bwakurikiwe n’ubwoherejwe na Perezida Nkurunziza w’u Burundi, bwazanywe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ye yihariye, Aimée Laurentine Kanyana.

Mu butumwa bwe Pierre Nkurunziza yabwiye Perezida Pombe Magufuli ko igihugu kimeze neza ndetse ko abaturage bari mu mudendezo, kandi ko bakomeje ibikorwa byabo by’iterambere.

Ubutumwa bwoherejwe n’ibi bihugu bibiri buje mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, hateranira inama izahuza abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu gihe Perezida w’u Burundi yaba yitabiriye iyo nama, bwaba ari ubwa mbere asohotse mu gihugu cye kuva umugambi wo kumuhirika ku butegetsi wageragejwe ariko ugapfuba ku wa 13 Gicurasi 2015.

Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir(wambaye ingofero) na John Magufuli bashobora kongera guhurira mu nama ya EAC
Perezida Pierre Nkurunziza ashobora kwitabira inama ya EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza