00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yikomye abanyamakuru babiri

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yavuze ko ubusanzwe umunyamakuru na we aba ari rwiyemezamirimo uharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cye aho kwirirwa agitongera ubukene.

Yabigarutseho ku wa 31 Kanama 2021 muri Stade Intwari, ubwo yagiranaga ibiganiro n’urubyiruko rwiganjemo ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu ngeri zitandukanye.

Mu banyamakuru yashyize mu majwi harimo uwitwa Ndikumana Esdras ukorera ibinyamakuru mpuzamahanga bya RFI, NDLR, AFP n’ibindi ndetse na Antoine Kaburahe washinze Iwacu Burundi.

Yagize ati “Umunyamakuru na we ni rwiyemezamirimo. Ku bw’amahirwe make, hari abanyamakuru babiri birirwa bateza imbere cyangwa bamamaza ubukene mu gihugu.”

Perezida Ndayishimiye yatanze urugero rw’umunyamakuru Ndikumana avuga ko buri gihe yirirwa avuga ko mu bitaro byo mu Burundi huzuyemo abarwayi ba Covid-19 ndetse iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’Abarundi benshi.

Ati “None ubwo ntabwo ari guteza imbere ubukene? Ariko yiyita umunyamakuru mpuzamahanga. Ni Umurundi. Ni gute wakwanga igihugu cyawe cyakureze kikagukuza?”

Yakomeje agira ati “Dusigaranye abanyamakuru babiri, basenya igihugu cyacu. Ariko hari uwo numvise wabihagaritse [Kaburahe]. Yakiriye ubutumwa bwanjye. Mumubwire ko yagize neza kwikosora.”

Perezida Ndayishimiye yasabye Kaburahe kuburira mugenzi we, amwibutsa ko ashobora kwanga Umukuru w’Igihugu kuko we azapfa isaha ku isaha ariko igihugu cyo kizagumaho.

Perezida Ndayishimiye yikomye abanyamakuru babiri avuga ko aribo basigaye basenya igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .