Perezida Ndayishimiye yasobanuye impamvu igihugu cye kitashyizeho ingamba zo kwirinda COVID-19 nk’ahandi

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 31 Mutarama 2021 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

U Burundi ni kimwe mu bihugu bike ku Isi bitigeze bikaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyakwirakwiriye hirya no hino mu gihe gito kigakura umutima benshi.

Benshi ntibahwemye kwibaza impamvu y’uku guterera iyo ntihashyirweho ingamba zikomeye nk’izagiye zishyirwaho mu bindi bihugu, hari n’abatarahwemye kunenga iki cyemezo, abandi bakibaza niba koko mu Burundi nta COVID-19 yahakwirakwiriye nk’uko byagenze mu bindi bihugu, hakabura igisubizo.

Ibi Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 28 Mutarama 2021, asobanura neza uko u Burundi bufata Coronavirus, ndetse n’impamvu hatashyizweho amabwiriza yo kuyirinda nk’ay’ahandi.

Yatangaje ko impamvu mu Burundi hatigeze hashyirwaho gahunda zo kwirinda Coronavirus nk’izashyizweho mu bindi bihugu zirimo na Guma mu rugo, ari uko babonye ntacyo bimaze kuko Coronavirus ari yo yica abantu bake ugereranyije n’izindi ndwara zisanzweho.

Yagize ati “Twebwe mu Burundi igituma tudashobora kugira ‘Guma mu rugo’, twabonye ko ntacyo imaze, buri gihe cyose leta kirazira gukora ikintu itacyizeho neza. Rero abantu ntibaramenya n’uburyo barwana na Coronavirus, ngo agace kose ndagafunze, ubwo nibwo ahubwo bahita bayanduzanya n’utari urwaye agahita arwara.”

“Njyewe narabaze nsanga abantu bicwa na Malariya ku mwaka bakubye inshuro nyinshi abantu bicwa na Coronavirus, none ko tutarafunga ngo macinya yateye, ngo Cholera yateye, ngo Malariya yateye…None Malariya yo ntiyandura? Umubu umvuyeho ukakurya wowe ntuba wanduye?”

Yakomeje agaragaza ko ubwoba buri mu bituma Coronavirus irushaho kuzahaza abantu.

Ati “Wagira ngo uno munsi nta ndwara zindi zikica zibaho ni Coronavirus gusa, abantu bose bagahita bahungabana. Ku bintu byitwa virusi rero iyo ufite ubwoba mu mubiri, virusi iba igufashe, ikintu cya mbere kirazira ko abantu bagira ubwoba.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko iyo arebye umubare w’abarwara n’uw’abanduzanya, asanga umubare w’abanduzanya ari muto cyane, yavuze ko kuva Coronavirus yagera mu Burundi abamaze kurwara bari ku ijanisha rya 0,02%.

Yavuze ko ibyo ngo babikesha kuba Abarundi babona ibintu kimwe, ndetse ngo babona umwanzi bagafatanyiriza hamwe kumurwanya, bikaba ariko byagenze no kuri Coronavirus ngo bamenye neza uko itera n’uko ifata bafatanyiriza hamwe kuyirinda.

Udupfukamunwa ntacyo tumaze

Perezida Ndayishimiye kandi yanagarutse ku byo kwambara udupfukamunwa, avuga ko nta musaruro na muke bitanga ahubwo ari byo biyikwirakwiza kurusha uko abantu baba batatwambaye.

Ati “Iyo abantu benshi bambaye udupfukamunwa, burya nibwo handura abantu benshi, kubera iki? buri wese aba avuga ngo ntacyo nishisha njye nikingiye mfite agapfukamunwa, agahita agenda agakora aho urwaye Coronavirus yakoze, yajya kunywa amazi agahita akuraho agapfukamunwa akongera akagasubizaho, urumva ko ibyago byo gukora ku munwa byahise biba byinshi kurusha uko byari bimeze.”

“Ariko iyo utambaye agapfukamunwa ubanza kuvuga uti mbere yo kugira ngo nkore ku munwa ndabanza gukaraba…Umuti wa Coronavirus ni ugukaraba intoki gusa, waba ufite wa muti ugakaraba uba uyitsinze rwose.”

Yavuze ko aho bigoye honyine ari mu modoka rusange, kuko haba harimo abantu batandukanye bavuye mihanda yose, bahumekeranaho, aho ngo niho umuntu yapfa kwambara agapfukamunwa gusa, ubundi ngo yayisohokamo akagakuramo akajya akaraba intoki gusa.

Uretse kuba yagaragaje ko nta gahunda yo gukaza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus igihugu cye gifite, mu minsi ishize aherutse gutangaza ko bagiye gutangira gukurikirana abanduye Coronavirus mu gihugu, babona uwayinjije mu gihugu ngo akazahanwa nk’umurozi.

Icyakora ibyatangaje na Perezida Ndayishimiye bihabanye n’iby’inzobere mu buvuzi n’Umuryango Mpuzamahanga ku Buzima (OMS) byatangaje. OMS yagaragaje ko bumwe mu buryo bwo kwirinda Coronavirus harimo guhana intera hagati y’abantu, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko n’ibindi.

Kugeza ubu nta mibare mishya y’abandura Coronavirus mu Burundi iheruka gutangazwa, kuko iyaherukaga gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yavugaga ko muri icyo gihugu abamaze kwandura ari 884 mu gihe babiri gusa ari bo bari bamaze kwitaba Imana.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Leta y’iki gihugu yatangaje ko imibare y’abandura yari iri kwiyongera bityo ifata icyemezo cyo gufunga imipaka yo ku butaka n’iyo mu mazi, mu gihe abinjira n’indege bagomba kubanza gushyirwa mu kato k’iminsi irindwi.

Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavuze ko gukaraba intoki gusa bihagije mu kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .