00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yasabwe gukangurira abaturage gufata urukingo rwa Covid-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kanama 2021 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta, OLUCOME, wasabye Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, gukangurira abaturage kurwanya icyorezo cya Covid-19 harimo no kwemera gukingirwa.

Muri Nyakanga, u Burundi bwemeye kwakira imfashanyo y’inkingo za Covid-19 ariko buvuga ko butahatira abaturage kwikingiza.

Uyu muryango uvuga ko ubibona ukundi nk’uko BBC yabitangaje. Wavuze ko wamenye ko leta y’u Burundi iheruka gusaba inguzanyo ya miliyoni 78 z’amadolari ya Amerika yo gufasha muri gahunda yo kurwanya Covid-19, ukaba usaba ko leta ihindura imitekerereze ku bijyanye n’inkingo.

Mu ibaruwa wanditse usaba leta gufatira urugero ku gihugu gituranyi cya Tanzania, igashishikariza abaturage kwikingiza ndetse ikabategeka no kwambara agapfukamunwa mu gihe bari ahahurira abantu benshi.

OLUCOME ivuga ko izi ngamba ziramutse zishyizwe mu bikorwa byafasha mu kuzamura ubukungu no guha abaturage ubwisanzure bakemererwa gukora ingendo mu bihugu by’amahanga.

Umuyobozi wa OLUCOME, Gabriel Rupfiri, yatangaje ko ari ubwa mbere bandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa ivuga ku ngingo zitandukanye bifuza ko yagira icyo akoraho.

Yavuze ko bafite icyizere ko ibyo bamusaba azabyumva kuko amagambo avuga atanga icyizere ko arajwe ishinga no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Perezida Ndayishimiye yasabwe gukangurira abaturage kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19 harimo no gufata inkingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .