Perezida Museveni yemereye abadepite uburinzi bw’abasirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2018 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Abadepite muri Uganda bagiye guhabwa abarinzi b’abasirikare nyuma y’aho muri iki gihugu hakomeje kuvugwa ubwicanyi bukorerwa abantu bakomeye mu butegetsi.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu nama yagiranye n’abadepite mu muhezo, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yemeranyije nabo ko bagiye guhabwa abarinzi baturutse mu Gisirikare cya Uganda (UPDF).

Abadepite bagaragaje impungenge zo kwicwa nyuma y’uko mugenzi wabo wari uhagarariye agace ka Arua, Depite Ibrahim Abiriga, yishwe arashwe ku wa 8 Kamena 2018.

Daily Monitor yatangaje ko Museveni yategetse Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen David Muhoozi, gukorana n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurinda abagize Inteko Ishinga Amategeko, SP Anabella Nyamahoro, kwiga kuri ubu buryo bwo kongera uburinzi bw’umutekano w’abadepite.

Gen Muhoozi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Martins Okoth-Ochola, Umuyobozi w’ubugenzacyaha Grace Akullo na Nyamahoro bari bitabiriye iyi nama.

Abatanze aya makuru bavuze ko Perezida Museveni yatanze umurongo w’uko abadepite bahabwa abarinzi bafite intwaro nyuma y’uko bari basabye ko bahabwa abaturutse mu mutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba.

Umudepite utavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi, Hassan Kaps Fungaroo, uhagarariye Obongi, yavuze ko abapolisi barindaga abadepite wasangaga bafite ubwoba kuko ari akazi bafata nk’ibyago.

Museveni avuga ko abapolisi barinda abadepite bazakomeza aka kazi mu mezi atandatu mu gihe icyifuzo cyo kongera umutekano wabo kizaba cyashyizwe mu bikorwa. Icyakora yanze ko abadepite bahabwa imodoka zishinzwe umutekano zo kubaherekeza, ahubwo avuga ko ababarinda bazajya bagendana na bo mu modoka imwe.

Muri iyi nama kandi Museveni yatangaje ko ikigo cyo mu Bushinwa kigiye gushyiraho CCTV Camera, nka kimwe mu byitezweho gutahura abanyabyaha bashimuta ndetse bakanica abantu ntibabihanirwe.

Umukuru w’igihugu yanavuze ko n’umuntu ku giti cye yemerewe kugura camera akayishyira ku nyubako ze, kandi itegeko rigiye kuvugururwa aho abakodesha inzu bazajya bategekwa kuzishyiramo camera mbere yo kuzikodesha.

Icyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza