00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yarahiriye manda ya gatandatu urugo rwa Bobi Wine rugoswe n’abasirikare

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya Gatandatu kuva mu 1986, mu muhango wabaye urugo rw’umunyapolitiki utavuga rumwe na we, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), rugoswe n’abasirikare.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi ni bwo irahira rya Museveni ryabereye I Kampala, ryitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi.

Harimo kandi Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Farmaajo; uw’u Burundi, Général Ndayishimiye Évariste; uwa Namibia, Hage Geingob; uwa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardit; Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Alpha Condé wa Guinea; uwa Ghana, Nana Akufo-Addo; Sahle-Work Zewde wa Ethiopia n’abandi.

Mu ikote rya kositimu y’umukara, ishati y’umweru na karuvati y’umuhondo, Perezida Museveni warahiye binyuzwa kuri televiziyo y’igihugu yasezeranyije Abanya-Uganda “kuzahura ubukungu nyuma ya COVID-19 bukiyongera ku gipimo kiri hagati ya 6 na 10 %”.

AFP yatangaje ko ubwo uwo muhango wabaga, abapolisi n’abasirikari bari bagose urugo rwa Bobi Wine utarigeze yemera na gato ibyavuye mu matora yita ko “yakozwe mu buriganya”.

Bobi Wine w’imyaka 39,yakunze kuvuga ko azahirimbanira kuba Uganda yayoborwa n’amaraso mashya cyane ko Museveni amaze kugeza mu myaka 76.

Yabwiye AFP ko icyatumye afungiranwa iwe ari ubwoba bw’uko abadashyigikiye ibyo birori bari guteza akaduruvayo.

Yagize ati “Museveni w’umunyagitugu ari kurahira mu matora azi neza ko yebayemo kwibwa, n’Abanya-Uganda bakamburwa uburenganzira bwo gutora. Afite ubwoba bw’uko abantu badashyigikiye uriya muhango w’ikinyoma.”

Uretse gufungirana uwo munyapolitiki utavuga rumwe na Museveni mu rugo mu gihe irahira ryabaga, internet nayo yari yahagaritswe.

Perezida Museveni ubwo yajyaga mu muhango wo kurahira yari akikijwe n'abasirikari(Ifoto AFP)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .