Perezida Museveni yahamije ko amaze imyaka 31 atararwara

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 Kanama 2017 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko mu myaka 31 amaze ayobora iki gihugu nta na rimwe arahura n’uburwayi ubwo aribwo bwose.

Ibi Museveni yabitangaje kuwa gatandatu ubwo yari mu karere ka Budaka, mu gikorwa cyo gutangiza Ikigo gihindura Bibiliya mu rurimi rwa Lugwere.

Yagize ati” Hari na rimwe mwari mwumva ngo Museveni yarwaye, ndetse amaguru yanjye amanitse mu bitaro kuva mu myaka 31 ishize? Impamvu nuko nakurikije amabwiriza y’ubuzima afasha kwirinda bimwe mu byorezo. Byinshi mu byorezo birashoboka kubyirinda.”

Nk’ uko tubikesha Daily Monitor, Museveni yakomeje avuga ko nyinshi mu ndwara zivurirwa ku mavuriro n’ibigo nderabuzima abantu bashobora kuzirinda binyuze mu kurushaho kwita ku isuku, ndetse anahamya ko 75% byazo bishoboka kuzirinda.

Mu ngero yatanze zishobora gufasha umuntu kwirinda indwara harimo kwikingiza, kunywa amazi meza, isuku n’isukura, indyo yuzuye, kuryama mu nzitiramibu no kwirinda kurengera mu gufata ibinyobwa bisembuye.

Museveni washimye ubuyobozi bwa Budaka kubera guteza imbere serivisi z’ubuzima, yanagarutse kuri iki kigo cyafunguwe aho yahamije ko kizatanga umusanzu mu gutuma ururimi rwa Lugwere rutibagirana.

Ati “Ntabwo numva inyungu abantu bafite mu kuzibanganya umuco w’abandi aho kuwusigasira. Dukeneye gukomeza gukurikirana iyi mico tukayisigasira. Guhindura Bibiliya mu rurimi rwa Lugwere bishobora kuba imwe mu nzira zo kurinda kwibagirana k’uru rurimi.”

Museveni yatanze miliyoni 20 z’amashilingi ndetse anemera kuzongeraho izindi 80 nyuma yo kubona ko akazi basabwa gukora katoroshye.

Yanemeye kandi gutanga inkunga ya miliyoni 100 z’amashilingi, azakoreshwa mu kubaka inyubako y’ibiro by’umujyi wa Budaka.

Igikorwa cyo guhindura Bibiliya mu rurimi rwa Lugwere cyatangiye mu 1971, gitangijwe na Sam Mubbala afatanyije na Rev. A.J Foster. Bibiliya yashyizwe muri uru rurimi igurishwa ibihumbi 100 by’amashilingi ya Uganda.


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza