Kwamamaza

Perezida Museveni ashobora gukuraho itegeko rimuvana ku butegetsi mu 2019

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 11:53' na Cyprien Niyomwungeri


Perezida Yoweli Museveni uri ku butegetsi muri Uganda kuva mu 1986, yahamije ko yakiriye ubusabe bwo gukuraho itegeko rimuzitira gukomeza kuyobora iki gihugu nyuma ya 2019.

Ingingo ya 102 (b) mu Itegeko Nshinga rya Uganda, igena ko Perezida uri ku butegetsi adakwiye kurenza imyaka 75 y’amavuko akiyobora. Bisobanuye ko Perezida Museveni uzuzuza imyaka 72 muri Nzeli agomba kuva ku butegetsi mu 2019 nubwo manda aheruka gutorerwa muri Gashyantare izarangira muri 2021.

Gusa hari ibica amarenga ko iyi ngingo ishobora guhinduka, kuko Perezidansi ya Uganda yasohoye itangazo rivuga ko Perezida Museveni yakiriye ubusabe bw’itsinda ry’abayoboke b’ishyaka rye NRM mu Karere ka Kyankwanzi, bumusaba kuyikuraho.

Rigira riti “Perezida Yoweli Museveni yakiriye umwanzuro w’abayobozi b’ishyaka NRM muri Kyankwanzi bayobowe na Depite Ann-Maria Nankabirwa, bamusaba guhindura Itegeko Nshinga, hagakurwamo ingingo ishyiraho nyirantarengwa y’imyaka 75 ku mukuru w’igihugu.”

The East African ivuga ko ari ubwa mbere Perezidansi yeruye igatangaza iby’ubusabe bwo gukuraho iyo ngingo, bubimburiwe n’ubw’inama y’abayobozi ba NRM yabaye kuwa 4 Nyakanga 2016.

Nyuma yo kwakira ubwo busabe, Perezida Museveni yavuze ko azabusuzumana na Komite Nyobozi Nkuru n’ubuyobozi by’ishyaka NRM.

Muri Werurwe uyu mwaka, iki gitekerezo cyaganiriweho mu mwiherero w’abayobozi bashya ba NRM wabereye muri Kyankwanzi, icyakora abayobozi bakuru bagitera utwatsi. Nyuma gato cyongeye kugarukwaho mu butumwa itsinda ry’abahagarariye NRM ryageneye Perezida Museveni mu muhango wo gusangira bishimira intsinzi yabo.

Museveni naramuka akuyeho iyi nzitizi, nta kindi kizamubuza kuyobora Uganda ubuzima bwe bwose kuko yahereye ku bijyanye n’umubare wa manda abikubita inshuro muri 2005.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved