Perezida Magufuli yategetse ko abagenzura ubwato bwarohamye muri Victoria bafatwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Nzeri 2018 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yategetse itabwa muri yombi ry’abayobozi bari bashinzwe gukurikirana ubwato buherutse kurohama mu Kiyaga cya Victoria bukagwamo abarenga 131.

Yabitangaje mu ijambo ryanyuze kuri Televiziyo ya TBC One ku wa Gatanu.

Magufuli yagize ati “Bisa nkaho ubwato bwari bwikoreye ibirenze ubushobozi bwabwo. Birimo uburangare.”

Yakomeje ati “Nategetse ko abafite inshingano mu kugenzura ubwato batabwa muri yombi. Ibi bikorwa byatangiye.”

AFP yanditse ko Perezida Magufuli yasinye iteka rishyiraho icyunamo cy’iminsi ine yo kunamira abaguye mu mpanuka y’ubwato.

Ubwato buzwi ku izina rya MV Nyerere bwarohamye ku wa 20 Nzeri 2018 ubwo bwavaga ku Kirwa cya Ukora bugana ku cya Bugorora i Mwanza.

Bikekwa ko impanuka yatewe n’abantu n’imizigo bwari bwikoreye. Imibare yatangajwe igaragaza ko abantu 131 baguye mu mpanuka mu gihe abagera kuri 40 bayirokotse. Ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 101 na toni 25 z’imizigo ariko ngo bwari butwaye abarenga 300.

Si ubwa mbere ubwato burohamye bukagwamo imbaga muri Tanzania kuko mu 1996 ubwitwaga MV Bukoba bwarohamye buva Bukoba bujya i Mwanza, hapfa abantu 800.

Mu 2011 nabwo abasaga 200 barapfuye ubwo ubwato bwarohamaga mu Nyanja y’Abahinde ku ruhande rwa Zanzibar. Mu 2012 ubundi bwato bwayirohamyemo buhitana abantu 145.

Perezida Magufuli yategetse ko abagenzura ubwato bwarohamye muri Victoria bafatwa
Ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Victoria bwahitanye abagera ku 131

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza