Kwamamaza

Perezida Magufuli yahaye Dr.Donald Kaberuka inshingano

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 15:40' na Cyprien Niyomwungeri


Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yashimye ibikorwa bya Dr.Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), amushinga kuyobora akanama kagenzura imikoranire ya Guverinoma y’icyo gihugu n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere.

Ikinyamakuru cyo muri Tanzania, Daily News,cyatangaje ko ku munsi w’ejo aribwo Perezida Magufuli yaganiriye na Kaberuka i Dar es Salaam, akamubwira ko Tanzania izamwungukiraho byinshi cyane mu nama ze z’uko yabyaza umusaruro umutungo kamere ifite.

Yagize ati “Aya ni amahirwe adasanzwe kuri Tanzania, turizera ko tuzungukira ku nama zawe muri gahunda zacu z’iterambere no ku buryo twabyaza umusaruro imitungo kamere myinshi dufite mu gihugu cyacu irimo amabuye y’agaciro, gaz, ubutaka, amatungo, ibyambu, ibiyaga na Pariki z’igihugu.”

Akanama Kaberuka azayobora kashyizweho na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Phillip Mpango, ngo kagenzura imikoranire ya Guverinoma y’icyo gihugu n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere.

Perezida Magufuli yanashimiye Kaberuka uko yafashije igihugu cye ubwo yayoboraga BAD, akagiha inkunga mu mishinga itandukanye y’iterambere irimo kubaka imihanda.

Kaberuka yashimiye Magufuli ibyo amaze gukora kuva yatorerwa kuba Perezida, yaba mu kongera umusaruro w’imbere mu gihugu, kurwanya ruswa ndetse na gahunda afite zo kubyaza umusaruro umutungo kamere.

Kaberuka asobanukiwe Tanzania kuko yize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Dar es Salaam. Yakoze muri banki ndetse n’ubundi bucuruzi mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka isaga 10 mbere y’uko mu 1997 agirwa Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda, umwanya yamazeho imyaka umunani.

Kuva muri 2005 kugeza 2015 yayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere. Mu ntangiriro z’uyu mwaka yagizwe Intumwa nkuru y’ikigega cy’amahoro muri Afurika Yunze Ubumwe na Komisiyo y’uyu muryango.

Perezida Magufuli yakira Dr Donald Kaberuka mu biro bye
Dr Donald Kaberuka(ibumoso) na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved