The Nation itangaza ko Perezida Magufuli yafashe umwanzuro wo kubabarira aba baturage ku wa Mbere nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde uri kugirira uruzinduko muri Tanzania.
Perezida Magufuli yavuze ko abababariwe babishaka bahita basubira mu gihugu cyabo cy’amavuko ndetse yemeza ko ntacyo Ubugenzacyaha buzongera kubakurikiranaho.
Aba Banya-Ethiopia bafatiwe muri Tanzania ni bamwe muri benshi buri mwaka bogoga ibihugu bya Afurika bashaka kugera muri Afurika y’Epfo rimwe na rimwe nta n’ibyangombwa bafite ariko bagahitamo kugenda kuko baba bizeye kuhabonera amaramuko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!