00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kenyatta yavuze kuri "Pandora Papers", bigeze ku mitungo imushinja kugira hanze araruca ararumira

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yavuze ko ibiheruka kugaragazwa muri Raporo yiswe “Pandora Papers” bizatuma amakuru ajyanye n’imari arushaho kugerwaho byoroshye ariko yirinda gukomoza ku mitungo ye n’abo mu muryango we bashinjwa kugira hanze mu ibanga.

Pandora Papers ikubiyemo inyandiko zigera kuri miliyoni 12 zigaragaza amakuru y’uburyo bamwe mu bayobozi bakomeye hirya no hino ku Isi bafite imitungo y’ibanga mu bihugu by’amahanga.

Yagizwemo uruhare n’abanyamakuru babarirwa muri 600 bakora ubucukumbuzi, baherereye mu bihugu 117 byo hirya no hino ku Isi. Ni yo itahuwemo amabanga menshi mu mateka y’Isi.

Ku Cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021 ni bwo yashyizwe hanze n’Urweho Mpuzamahanga rw’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye (International Consortium of Investigative Journalists (ICIJ) i Washington DC, rufatanyije n’ibigo by’itangazamakuru birenga 140.

Abenshi mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma baba abakiri ku butegetsi cyangwa ababuvuyeho bayigaragajwemo bagiye bavuga ko nta kibi bakoze.

Nyuma ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein batangaje ko nta makosa bafite; Perezida Kenyatta yavuze ko ibyayigaragajwemo bizatuma amakuru arebana n’imari arushaho kugerwaho byoroshye.

Pandora Papers yagaragaje ko Uhuru Kenyatta n’abandi batandatu bo mu muryango we bafite sosiyete 11 mu mahanga, zifite agaciro ka miliyari z’amadolari.

Perezida Kenyatta yari yavuze ko azabivugaho avuye mu ruzinduko rw’akazi arimo mu mahanga. Ni umwe mu bari bitabiriye irahira rya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr Abiy Ahmed ku wa 4 Ukwakira 2021.

Benshi bari bategereje kumva ibyo atangaza cyane ko yakunze kugaragara mu bikorwa byo kurwanya ruswa ariko batunguwe n’uko atigeze avuga ku byo raporo imushinja.

Yagize ati “Ibi byagaragajwe bizamara igihe kinini bifasha kurushaho kugera ku makuru y’imari ndetse afunguke nk’uko tubisaba haba muri Kenya no ku Isi yose.”

“Amafaranga anyuze mu nzira zitemewe yongera ibyaha ndetse agatuma ruswa ikomeza gushinga imizi mu buryo bw’ibanga kandi bw’icuraburindi.”

Abayobozi 35 barimo abakiri ku butegetsi n’ababuvuyeho n’abakora mu nzego za Leta n’ababarirwa muri 300 ni bo bashinjwa kugira imitungo y’ibanga muri Pandora Papers.

Perezida Kenyatta yavuze kuri Pandora Papers bigeze ku mitungo imushinja kugira hanze araruca ararumira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .