Perezida Kenyatta yagiye kureba uko Sudani y’Epfo yubahiriza amasezerano y’amahoro

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 Kanama 2016 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, arabarizwa mu mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo aho aganira na mugenzi we Salva Kiir ku ntambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe umwaka ushize, ngo harangizwe intambara.

Perezida Kenyatta yagiye nk’intumwa y’ibihugu umunani byo muri Afurika y’Uburasirazuba bihuriye mu muryango w’ubukungu, IGAD. The East African ikaba itangaza ko ku kibuga cy’indege yakiriwe na Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, Taban Deng Gai.

Mu cyumweru gishize IGAD yatangaje ko iri kumwe na Guverinoma ya Sudani y’Epfo ku cyemezo cy’uko Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi agomba kugaruka mu gihugu hakubahirizwa amasezerano y’amahoro.

Muri Kanama 2015, Machar na Kiir basinye amasezerano y’amahoro, bemeranywa gushyiraho guverinoma yunze ubumwe y’inzibacyuho.

Abashyigikiye Machar bavuga ko Perezida Kiir yahonyoye amasezerano y’amahoro ubwo yamusimbuzaga Visi Perezida Gai.

Kugeza ubu Machar aracyari muri Sudani yivuza ibikomere nyuma y’imirwano yongeye kubura mu murwa mukuru Juba mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka.

Perezida Kenyatta mu biganiro na Salva Kirr, Perezida wa Sudani y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza