00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kenyatta yibasiwe kubwo gutaha ibitaro mu masaha atemewe

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yibasiwe nyuma yo kugaragara afungura ku mugaragro ibitaro mu masaha abantu baba bategetswe kuba bari mu rugo mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Kenyatta yatashye ibitaro bitanu mu masaha y’umugoroba, avuga ko yabikoze agamije kugenzura neza imitangire yabyo ya serivisi.

Yavuze ko ibyo bitaro bisabwa kujya bikora amasaha 24 ku yandi, bityo ko kubitaha nijoro bigamije kureba niba bizabyubahiriza.

Yavuze ko kandi iyo aza kubitaha ku manywa hari kuba umuvundo abantu ntibabashe guhana intera, kuko yari kuhahurira n’abarwayi.

Icyakora ibisobanuro bye ntibyanyuze abakoresha imbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu, kuko bavuze ko ibyo yakoze bihabanye n’amabwiriza ariho yo kwirinda Covid-19, nkuko BBC yabitangaje.

Amabwiriza yo kwirinda Covid-19 Kenyatta aherutse gushyiraho, avuga ko nta ngendo zemewe guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo mu duce tumwe, mu gihe ahandi ingendo zihagarara guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko mu mabwiriza nta handitse ko Perezida yemerewe kuyarengaho.

Uwitwa Ongoma yanditse kuri Twitter ati “Kuki Perezida Uhuru Kenyatta ataha ibikorwa remezo nijoro? Kuki se we yarenze ku mabwiriza. Niba adaha agaciro imyanzuro we ubwe yifatiye, ubwo iy’urukiko yo yayubahiriza?”.

Uwitwa Miqdad Abdissalam we yasabye ko Kenyatta agezwa mu rukiko akisobanura ku kurenga ku mabwiriza yishyiriyeho.

Ahmad Salim we yagize ati “Ubu rero Uhuru akwiriye kuvanaho ariya masaha ntarengwa kuko nawe abibona agaciro ko gukora nijoro.”

Amabwiriza ariho yo kwirinda Covid-19 muri Kenya azamara iminsi 60, hafatwe izindi ngamba bijyanye n’uko icyorezo kizaba gihagaze.

Bamwe mu baturage ba Kenya basabye ko Kenyatta akurikiranwa kubwo kurenga ku mabwiriza yishyiriyeho yo kwirinda Covid-19
Uhuru Kenyatta yavuze ko gutaha ibitaro bwije yashakaga kureba uburyo bizatanga serivisi amasaha yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .