00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Hakainde Hichilema yarahiriye kuyobora Zambia (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Kanama 2021 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema, yarahiriye kuyobora iki gihugu avuga ko ubutegetsi buri mu maboko y’abaturage ari nayo mpamvu umuhango wabaye uyu munsi atari ‘uguhererekanya ubutegetsi’.

Ibi birori byabereye muri Stade y’Igihugu ‘‘National Heroes Stadium Lusaka’’ kuri uyu wa 24 Kanama 2021, byitabirwa n’imbaga y’abaturage ba Zambia bagaragaje ukwishimira ubuyobozi bushya bw’Ishyaka rya UPND [United Party for National Development].

N’akanyamuneza ku maso, Hakainde Hichilema [umugabo uvuga ko ari umushumba wakuriye mu cyaro], wari ugaragiwe n’umugore we, Mutinta Hichilema, yashyikirijwe ibirango by’igihugu anarahirira kuba Perezida wa Karindwi wa Zambia.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Zambia n’abitabiriye ibirori byo kurahira, Perezida Hakainde yavuze ko ari iby’agaciro kuba yaragiriwe icyizere n’Abanye-Zambia kandi ari umuhungu wo mu cyaro.

Ati “Iyi ntsinzi ntabwo ari iyanjye ahubwo ni iyanyu abaturage mwese b’igihugu cy’igihangange by’umwihariko urubyiruko bantoye ku bwinshi mugatuma ibi bigerwaho.”

Yakomeje agira ati “Tweretse Isi ukongera kugaruka kwa Demokarasi kandi twongeye guhamya ko ubutegetsi ari ubw’abaturage.”

Hichilema w’imyaka 59 watsinze amatora ahigitse Edgar Lungu, ategerejwe n’akazi gakomeye ko kuzahura ubukungu bwa Zambia bwahungabanyijwe na COVID-19, guhashya ruswa mu buyobozi no kugarurira icyizere abashoramari.

Mu bindi asabwa cyane n’abakurikiranira hafi ubukungu bwa Zambia, ni ugucunga neza amadeni icyo gihugu gifata mu mahanga.

Inkuru wasoma: Ibyo wamenya kuri Hakainde Hichilema wabyirutse ari umushumba none akaba abaye Perezida wa Zambia

Umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, witabiriwe n’abantu batandukanye
Nyuma yo kwiyamamaza inshuro eshanu zose adatsinda ariko ntave ku izima, ku nshuro ya gatandatu Hakainde Hichilema yahigitse Edgar Lungu wari usanzwe ari Perezida wa Zambia
Perezida Hakainde Hichilema yarahiriye kuyobora Zambia
Hakainde ufite imyaka 59 akunda kwivugira ko ari umuhungu usanzwe wakuze aragira inka nubwo nyuma yaje kuvamo umwe mu baherwe bagaragaza itandukaniro muri Zambia
Mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango harimo Perezida wa Tanzania, Samia Hassan Suluhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .