Perezida Evariste Ndayishimiye witeze ibitangaza kuri Joe Biden yamwifurije intsinzi ubugira kabiri

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 21 Mutarama 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye, yongeye kugaragaza ko yishimiye intsinzi ya Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, nyuma y’amasaha make arahiriye kuyobora icyo gihugu.

Mu butumwa Perezida Ndayishimiye yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Muatarama 2021, yagize ati “Kuri iri rahira rya Joe Biden nka Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mboneyeho amahirwe yo kumwifuriza intsinzi byimbitse, kandi nifuriza Abanyamerika na Guverinoma yabo amahoro, ibyishimo n’ubukire.”

Ni ubu butumwa buje bukurikira ubundi uyu Mukuru w’Igihugu utaramara umwaka muri izo nshingano yari yandikiye Joe Biden abinyujije kuri Twitter ku wa 7 Ugushyingo 2020, ubwo ibarura ry’amajwi ryari ryamaze kwerekana ko yatsinze Donald Trump wari ukiri ku butegetsi.

Icyo gihe yagize ati “Mfashe uyu mwanya nshimira intsinzi ya Joe Biden, watowe nka Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mboneyeho no kugaragaza icyizere cyanjye ko aya matora azaba inkingi ishyigikira ubufatanye hagati y’u Burundi na Amerika. Imana imuhe umugisha we na Amerika!”

U Burundi bwiteze umubano mwiza na Amerika muri manda ya Joe Biden, kuko yijeje ko mu byo azitaho ku butegetsi bwe harimo no kongera ingufu z’umubano n’ibihugu bya Afurika.

Ingoma ya Donald Trump ntiyabaniye neza u Burundi, kuko uwo muperezida wagaragaje kenshi ko nta rukundo afitiye ibihugu bya Afurika yategetse ko icyo gihugu gikomeza gufatirwa ibihano, agishinja ubwicanyi n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Ibyo bihano byari byarashyizweho na Barack Obama wabanjirije Trump mu 2015, ubwo uwari Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatatu.

Mu Ukwakira 2019, ni bwo Donald Trump yandikiye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, asobanura ko abona ibyo bihano bikwiye kugumishwaho kuko nta cyahindutse mu Burundi.

Yavuze ko icyo gihugu kikiri mu bihe bibangamira amahoro n’umutekano mu gihugu no mu karere, ibyo bikabangamira umutekano wa Amerika na politiki mpuzamahanga yayo.

Ku rundi ruhande ariko ibyo yabivuze hashize igihe gito u Burundi butangarije Umuryango w’Abibumbye ko nta bibazo by’umutekano muke cyangwa ibihonyora uburenganzira bwa muntu bikiharangwa.

Perezida Evariste Ndayishimiye yiteze ko Joe Biden azakomeza umubano wa Amerika n'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .