Kwamamaza

Perezida Edgar Lungu yongeye gutorerwa kuyobora Zambia

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 17:24' na Ezechiel Mbananabo


Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Zambia yatangaje ko Perezida Edgar Lungu wari usanzwe ari ku butegetsi ari we wongeye gutorerwa kuba perezida mu matora yabaye tariki ya 11 Kanama 2016.

Ibyavuye mu matora bya nyuma byatangajwe n’iyi komisiyo, byagaragaje ko Lungu yarushije Hakainde Hichilema bari bahanganye cyane amajwi 100 000.

Yabonye amajwi agera ku 1 860 877, angana na 50.3, mu gihe Hichilema we yabonye 1 760 347, angana na 47,6 %

Abandi bakandida barindwi bari biyamamaje bose hamwe bafite amajwi 40 000.

Nyuma yo gusoma ibyavuye mu matora, Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Esau Chulu, yagize ati “Ntangaje ko Edgar Lungu yatorewe kuba perezida wa Zambia.”

Hichilema wiyamamaje aturuka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, UPND (United Party for National Development) yashinje komisiyo y’amatora kumwiba amajwi nk’uko France 24 yabitangaje.

Ishyaka rye ryikuye mu bikorwa byo kubara amajwi nyuma yo kugaragaza ko habayemo ubujura bwinshi cyane cyane rinenga uburyo amatora yagenze.

Perezida Lungu yagiye ku butegetsi muri Mutarama umwaka ushize asimbuye Michael Sata wari umaze gupfa.

Icyo gihe yatorewe kurangiza igihe Sata wari waratowe muri Nzeli 2011 yari asigaje ngo manda ye irangire, kuri iyi nshuro akaba yatorewe kuyobora manda manda y’imyaka itanu.

Hichilema w’imyaka 54 y’amavuko, amaze gutsindwa inshuro eshanu mu matora y’umukuru w’igihugu.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved