00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Déby uherutse kwicwa yasezeweho bwa nyuma (Amafoto)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Mata 2021 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Perezida Idriss Déby uherutse kugwa ku rugamba rwo guhashya imitwe yari yarigometse ku butegetsi bwe, yasezeweho bwa nyuma mu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo na Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo byatangajwe ko Perezida Déby yapfuye aho yahise asimburwa n’umuhungu we Mahamat Idriss Déby Itno ugiye kuyobora iki gihugu mu nzibacyuho izamara amezi.

Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa Gatanu mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, N’Djamena witabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo Mohamed Bazoum uyobora Niger na Bah Ndaw wa Mali ndetse na Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Wabereye ahazwi nka Place de l’Indépendance mu Murwa Mukuru.

Umugore we Hinda Deby Itno yasezeye ku mugabo we mu ijambo yavuganye ikiniga cyinshi, agaragaza ko umugabo we ari umuntu wakundaga Tchad cyane ariko ko Imana yamukunze by’umwihariko ikamwisubiza, avuga ko Tchad izakomeza kwibuka ubutwari bwamuranze.

Abasirikare ba Tchad ubwo bari mu muhango wo gushyingura Perezida Déby
Gen Mahamat Idriss Déby Itno yari yicaye imbere mu muhango wo gushyingura se
Abantu batandukanye bihanganisha umuhungu wa Déby
Perezida Macron yihanganisha Hinda Deby Itno wapfushije umugabo
Umurambo wa Déby ubwo wagezwaga ahazwi nka Place de l'Indépendance

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .