00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabon mu nzira zo kwinjira muri Commonwealth​; bishobora kuzabera i Kigali

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, yatangaje ko iki gihugu cyagaragaje ubushake bwo kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ku wa 10 Gicurasi 2021, Perezida Ali Bongo Ondimba yavuze ko yagaragarije Umunyabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland ubushake bw’uko igihugu cye cyajya muri uyu muryango.

Ati "Ibiganiro byiza na Patricia Scotland, bigamije kurebera hamwe uburyo Gabon yakwinjira muri Commonwealth."

Perezida Ali Bongo Ondimba yavuze ko kuba igihugu cye cyakwinjira muri Commonwealth ari iby’agaciro ndetse yemeza ko ubu busabe bushobora kuzafatwaho icyemezo mu nama y’uyu muryango iteganyijwe kubera i Kigali.

Ati "Ibi byaba ari intambwe ikomeye igihugu cyacu giteye. Ibi bishobora gushyirwa mu bikorwa mu nama itaha ya Commonwealth izabera i Kigali."

Perezida Ali Bongo yakomeje avuga ko iki cyifuzo cy’igihugu cye cyagombaga gufatwaho umwanzuro mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, izwi nka CHOGM yagombaga kubera i Kigali muri Kamena gusa ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Perezida Ali Bongo Ondimba amaze igihe agaragaza ubushake bwo kuba igihugu cye cyajya mu ruhando rw’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, mu 2012 nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Rwanda yatangaje ko igihugu cye gishobora gutangira gukoresha Icyongereza kikiyongera ku Gifaransa cyari gisanzwe gikoreshwa.

Kugira ngo igihugu cyemererwe kuba umunyamuryango wa Commonwealth kigomba kuba cyubahiriza amahame ya demokarasi arimo gukora amatora anyuze mu mucyo, imiyoborere myiza, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse no kugira inzego z’ubutabera zigenga.

Ikindi igihugu gisabwa ni ukuba cyiteguye kongera Icyongereza mu ndimi gikoresha kandi kikemera Umwamikazi Elisabeth II nk’Umuyobozi wa Commonwealth.

Iyo igihugu cyujuje ibi cyohereza ubusabe bwacyo, bukabanza gusuzumwa n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, nyuma akageze ubu busabe ku bihugu bigize uyu muryango bakabufataho icyemezo. Iyo bivuye kuri iyi ntambwe igihugu gisaba kohereza inyandiko igaragaza ko kigendera kuri ya mahame ya Commonwealth.

Gabon iramutse yemerewe kwinjira muri Commonwealth yaba ibaye igihugu cya 55 mu bigize uyu muryango.

Perezida Ali Bongo Ondimba yagiranye ibiganiro n'Umunyabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland bigamije kwinjiza Gabon muri uyu muryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .