Oscar Pistorius yajyanywe mu bitaro igitaraganya bikekwa ko yafashwe n’indwara y’umutima

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 3 Kanama 2017 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Oscar Pistorius, wabaye ikirangirire ku Isi mu gusiganwa mu cyiciro cy’abafite ubumuga, yajyanywe mu bitaro igitaraganya gusuzumwa nyuma y’umwaka umwe akatiwe igifungo kubera icyaha cyo kwica umukunzi we.

Uyu musore ukomoka muri Afurika y’Epfo yahamijwe icyaha cyo kwica muri Nyakanga 2016, akatirwa gufungwa imyaka itandatu biturutse ku kuba yararashe umukunzi we ’amwikanzemo umugizi wa nabi’.

The Citizen itangaza ko Pistorius yajyanywe mu bitaro by’ahitwa Kalafong hanze ya Pretoria.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa muri icyo gihugu, Singabakho Nxumalo, yabwiye icyo kinyamakuru ati "Turemeza ko Oscar Pistorius yajyanywe hanze ya gereza muri iki gitondo, kugira ngo asuzumwe." Yongeye gusubizwayo nyuma y’aho aketsweho kurwara umutima kuko ngo ’yaribwaga bikomeye mu gituza.’

Amakuru ya nyuma y’uko asohowe muri gereza, avuga ko Pistorius yitaweho n’abaganga agasubizwayo saa munani z’umugoroba ku isaha yo muri Afurika y’Epfo. Aho yajyaga hose yari arinzwe bikomeye n’abacungagereza hirindwa ko hagira ikibazo kivuka.

Umuvugizi w’umuryango we, Johan van Wyk, yabwiye itangazamakuru ko yari ameze neza, yongeraho ko nta byinshi yavuga ku burwayi bwa Pistorius ataganiriye na nyirarume witwa Arnold Pistorius.

Pistorius yaherukaga kujyanwa mu bitaro muri Kanama 2016, icyo gihe byemejwe ko yikomerekeje ahanutse ku gitanda cyo mu cyumba yari afungiwemo muri gereza ya Kgosi Mampuru II, nyuma akaza kwimurirwa mu ya Atteridgeville.

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya Olempike ya 2012 yabereye i Londres yishe arashe uwari umukunzi we Reeva Steenkamp tariki 14 Gashyantare 2013 ku munsi w’abakundana ariko avuga ko yabikoze atabigambiriye ahubwo yamwitiranyije n’umugizi wa nabi.

Pistorius yajyanywe mu bitaro igitaraganya
Uyu musore yafunzwe azira kurasa umukunzi we amwikanzemo umugizi wa nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza