00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yasabye imbabazi ku bw’abakozi bayo bafashe abagore ku ngufu muri RDC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS, wasabye imbabazi nyuma y’amakuru avuga ko abakozi bawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafashe abagore n’abakobwa ku ngufu.

Ni ibintu bivugwa ko byabaye hagati ya 2018 na 2020 ubwo abo bakozi bari baragiye guhashya icyorezo cya Ebola cyari cyibasiye Congo.

Iperereza ryigenga ryagaragaje ko abagore bo muri Congo bahabwa ibinyobwa birimo imiti isinziriza, bamara guta ubwenge abakozi ba OMS bakabajyana mu bitaro bakabasambanyirizayo.

Hari babiri basanze batwite, hakozwe icukumbura bigaragara ko bafashwe muri ubwo buryo.

Umuyobozi wa OMS, Ishami rya Afurika, Matshidiso Moeti yasabye imbabazi z’ayo makosa.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus na we yavuze ko ibyakozwe n’abo bakozi ari agahomamunwa.

Yijeje ubutabera ku bagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa.

Abakozi basaga 80 ba OMS bavugwaho kuba baragize uruhare mu gufata abagore ku ngufu muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .