OMS yatanze izi nkingo nyuma yaho Minisiteri y’Ubuzima muri Guinea itangaje ko abantu bane bishwe n’indwara ifite ibimenyetso nk’ibya Ebola ndetse iki gihugu kigahita gitangaza ko yongeye kuhagaragara.
Umuyobozi wa OMS ku Mugabane wa Afurika, Matshidiso Moeti, ku wa 18 Gashyantare, yavuze ko inkingo 11 000 biteganyijwe ko zizatangwa zivuye mu Busuwisi mu gihe izindi 8600 biteganyijwe ko zizava muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Avugana n’itangazamakuru, Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ubuzima muri Guinea, Mohamed Lamine Yansane, yavuze ko inkingo nizigera mu gihugu zizahita zitangwa.
Guinea ku wa 14 Gashyantare nibwo yatangaje ko Ebola yibasiye igihugu nyuma y’uko abantu barindwi barwaye bagaragaza ibimenyetso byayo birimo kuruka, guhitwa, nyuma yo kwitabira ikiriyo cyo gushyingura mu gace ka Goueka hafi y’umupaka na Liberia. Kugeza ubu abantu batanu ni bo bishwe na Ebola.
Abayobozi batandukanye ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga yatangiye gutegura uburyo bwo gufasha Guinea mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Minisitiri Moeti yatangaje ko nibura mu mpera z’ukwezi, inzobere zirenga 100 zizaba zageze muri iki gihugu gutanga ubufasha.
Guinea yaherukaga kwibasirwa na Ebola mu mwaka wa 2013 aho yamaze imyaka itatu. Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Guinea, Liberia na Sierra Leone byakunze kwibasirwa cyane na Ebola, aho yishe abagera ku 11 300.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!