00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Olusegun Obasanjo yatanze icyizere ku kibazo cya Guverinoma ya Abiy na TPLF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Olusegun Obasanjo wigeze kuba Perezida wa Nigeria yavuze ko hakiri icyizere ko intambara imaze umwaka urenga hagati y’ingabo za Leta iyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’izo mu ntara ya Tigray ishobora guhoshwa hifashishijwe inzira y’ibiganiro.

Olusegun Obasanjo asanzwe ari Intumwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika ari naho Ethiopia ibarizwa, akaba n’umuhuza hagati ya Guverinoma ya Minisitiri, Abiy n’ishyaka rya TPLF.

Mu mpera z’icyumweru gishize uyu mugabo yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Abiy ndetse n’ubuyobozi bw’ishyaka rya TPLF.

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’impande zombi, Olusegun Obasanjo yavuze ko hakiri amahirwe ko ibibazo bya Guverinoma ya Abiy n’ishyaka rya TPLF bishobora gukemuka binyuze mu nzira za politike.

Yavuze ko impande zombi zemera ko ibibazo zifitanye bishingiye kuri politike kandi bikwiye gushakirwa n’ibisubizo binyuze mu nzira za politiki zizaboneka biciye mu biganiro.

Olusegun Obasanjo kandi yahakanye amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko Guverinoma ya Ethiopia yagaragaje ko itamushaka nk’umuhuza muri iki kibazo.

Ati “Nta muntu n’umwe wigeze yanga ubuhuza bwanjye, Minisitiri w’Intebe yampaye umwanya nari namusabye, kandi yanyakiriye neza. Umuyobozi wo muri Tigray yanyakiriye nk’uko nakwakirwa n’Umuyobozi muri Afurika. Kuvuga ko banyanze batigeze banyakira ntabwo aribyo.”

Hashize umwaka urenga Ingabo za Leta ya Ethiopia zihanganye na TPLF. Ni ubushyamirane bwakuruwe n’ibibazo byari bimaze iminsi hagati y’impande zombi.

Olusegun Obasanjo yavuze ko inzira y'ibiganiro igishoboka mu gukemura intambara imaze umwaka hagati y'Ingabo za Leta n'iz'Intara ya Tigray

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .