Odinga yanze ubusabe bw’abifuzaga ko nawe yarahirira rimwe na Perezida Kenyatta

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Ugushyingo 2017 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yanze ubusabe bwa bamwe mu barwanashyaka be bifuzaga ko nawe yarahirira kuba Perezida wa Kenya kuri uyu wa Kabiri ubwo Uhuru Kenyatta wemejewe nk’uwatsinze amatora azaba arahira.

Odinga yanze kwitabira amatora y’Umukuru w’igihugu ubwo yasubirwagamo, kuwa 26 Ukwakira 2017, bitegetswe n’Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko atizeye ko azaba mu mucyo.

Kubera kumva ko yari yatsinze amatora yo muri Kamena, abarwanashyaka be basabye ko na we yazarahira ubwo Uhuru Kenyatta azaba ari kurahira.

Umwe mu badepite bitabiriye inama ngishwanama yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yabwiye Daily Nation ko Odinga yanze kumvira ibyo abarwanashyaka bamusabye.

Odinga ngo yavuze ko abikoze yaba ari kwiyangiriza izina no kwica amategeko.

Uwo mudepite yagize ati “Hari benshi mu ishyaka bifuzaga ko abikora. Gusa hari abandi bamusabye kubyitondera kandi na we (Raila) yari abarimo avuga ku ishusho ye yafatwa mu gihugu no hanze yacyo ndetse n’uburyo yubaha amategeko.”

Odinga yavuze ko ku munsi Uhuru Kenyatta azaba arahira, we azaba ari mu kiriyo cyo kunamira abambari be bishwe na polisi ubwo yari avuye mu ruzinduko rw’iminsi 10 aherutse kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Odinga avuga ko azakomeza guharanira impinduka mu gihugu abinyujije mu nama n’abaturage, gukangurira abaturage kudakora ibyo Leta ibategetse no kwanga gukoresha ibicuruzwa bya sosiyete zashyigikiye Kenyatta.

Raila Odinga udacana uwaka na Perezida Uhuru Kenyatta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza